• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Burundi: Ndayishimiye yirukanye Minisitiri umaze amezi 6 asimbuye uwirukaniwe kugurisha Indege ya Leta

radiotv10by radiotv10
18/11/2021
in Uncategorized
0
Burundi: Ndayishimiye yirukanye Minisitiri umaze amezi 6 asimbuye uwirukaniwe kugurisha Indege ya Leta
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Madamu Capitoline Niyonizigiye wari umaze amezi atandatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi, inganda, ubwikorezi n’ubukerarugendo mu Burundi wari winjiye muri Guverinoma asimbuye undi wirukanywe azira kugurisha indege ya Leta.

Uyu wahoze muri Guverinoma y’u Burundi, yirukanywe na Perezida Evariste Ndayishimiye ngo kubera ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ibihindanya isura y’Igihugu.

Madame Capitoline Niyonizigiye yari yagizwe Minisitiri w’Inganda, ubucuruzi, ubwikorezi n’Ubukerarugendo muri Gicurasi uyu mwaka ubwo yasimburaga Immaculee Ndabaneze wari wirukanywe mu bakozi ba Leta.

Itangazo ry’Ibiro by’umukuru w’Igihugu ritangaza ibyo kwirukana Madame Capitoline Niyonizigiye, rivuga ko yirukaniwe ibikorwa byo mu nyungu bwite ndetse ngo no guhindanya isura y’u Burundi.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, mu gihe abagize Guverinoma ya kiriya Gihugu cy’u Burundi bari mu mwiherero w’Abaminisitiri.

Madame Capitoline Niyonizigiye, muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021 yari yasimbuye Immaculée Ndabaneze wirukanywe burundu mu bakozi ba Leta azira kugurisha indege yari isigaye ya Air Burundi atabiherewe uburenganzira n’abamukuriye.

Immaculée Ndabaneze yavugwagaho kugurisha iriya ndege n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyari cyaramaze kwishyura avance y’ibihumbi 50 USD.

Ubwo Madamu Capitoline Niyonizigiye yahererekanyaga ububasha n’uwo yari asimbuye

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Muhanga: Abacururiza mu isoko rishya ngo buri kwezi bakwa 30.000Frw adafitiwe ibisobanuro

Next Post

Nyabihu: Nyiramatama yafatanywe udupfunyika 870 tw’urumogi yaduhishe munsi y’imbuto

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Nyabihu: Nyiramatama yafatanywe udupfunyika 870 tw’urumogi yaduhishe munsi y’imbuto

Nyabihu: Nyiramatama yafatanywe udupfunyika 870 tw’urumogi yaduhishe munsi y’imbuto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.