Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burundi: Umupolisi wari wafungiwe gusinda akicira muri kasho umusaza amukubise urukweto yakatiwe

radiotv10by radiotv10
23/07/2022
in MU RWANDA
0
Burundi: Umupolisi wari wafungiwe gusinda akicira muri kasho umusaza amukubise urukweto yakatiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umupolisi wo mu Gihugu cy’u Burundi wari ukurikiranyweho kwicira umusaza muri kasho amukubise urukweto nyuma yuko yari yamusanzemo kuko na we yari yasinze, yakatiwe gufungwa burundu.

Uyu mupolisi witwa Léonidas Ntakimazi yahamijwe icyaha cyo kwica umusaza witwa Roger Havyarimana w’imyaka 65 y’amavuko wari uri muri kasho.

Bivugwa ko uyu mupolisi yishe nyakwigendera amukubise urukweto nyuma yuko na we yari yanyoye ka manyinya kakamuganza, hagatangwa itegeko ko aba afunzwe kugira ngo adateza umutekano mucye mu gihe uwo musaza we yari afungiwe kwiba ubwatsi b’amatungo.

Mu cyemezo cyasomwe muri iki Cyumweru, Urukiko Rwisumbuye rwa Kayanza, rwahamije uyu mupolisi icyaha cyo kwica uriya musaza yabigambiriye.

Iki cyaha cy’ubwicanyi bwakozwe n’uyu mupolisi, cyari cyabaye ari ku Cyumweru muri Komini ya Gatara.

Urukiko Rwisumbuye rwa Kayanza kandi rwasomye icyemezo cy’abandi bapolisi babiri baregwaha hamwe n’uyu wishe umusaza, bari bakurikiranyweho ibyaha binyuranye.

Umupolisi wategetse ko uriya musaza witwa Roger Havyarimana afungwa, we yakatiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 y’amarundi, aho yahamijwe icyaha cyo gutanga itegeko ryo gufunga umuturage kandi atabifitiye ububasha.

Naho uwari urinze kasho yari ifungiyemo nyakwigendera, we yakatiwe gufungwa amezi atatu n’ihazabu y’ibihumbi bitanu y’amarundi, we akaba yarahamijwe icyaha cyo gufunga umuntu mu buryo bunyaranyije n’amategeko.

Aba bapolisi bose kandi bafatanyije bategetswe kwishyura miliyoni 21 z’amarundi, nk’indishyi y’akababaro azahabwa umuryango wa nyakwigendera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + thirteen =

Previous Post

Rubavu: Ntibumva impamvu bacibwa umusanzu uzabafasha bapfuye aho kubagoboka bakiriho

Next Post

Abiga muri Kaminuza ikomeye muri America basuye Polisi y’u Rwanda bahakura ubumenyi bazasangiza Abanyamerika

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abiga muri Kaminuza ikomeye muri America basuye Polisi y’u Rwanda bahakura ubumenyi bazasangiza Abanyamerika

Abiga muri Kaminuza ikomeye muri America basuye Polisi y’u Rwanda bahakura ubumenyi bazasangiza Abanyamerika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.