Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere abagore muri RDF bagiye kwambara ‘ibirokoroko’: Mu bazamuwe harimo 7 b’igitsinagore

radiotv10by radiotv10
20/12/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Bwa mbere abagore muri RDF bagiye kwambara ‘ibirokoroko’: Mu bazamuwe harimo 7 b’igitsinagore
Share on FacebookShare on Twitter

Mu basirikare 83 ba RDF bazumwe ku ipeti rya Colonel, barimo barindwi b’abagore bahise banaba aba mbere bafite ipeti ryo hejuru b’igitsinagore, risanzwe ari na ryo rikuru mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru, rirangwa n’ikirangantego n’inyenyeri ebyeri n’ibindi birango by’ibara ry’umutuku bakunda kwita ibirokoroko.

Aba bategarugori barindwi, bari mu bazamuwe mu mapeti na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

Mu basirikare 727 bazamuwe mu ntera, barimo 83 bakuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, bashyirwa ku ipeti rya Colonel ari na ryo rikuru mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru.

Muri aba 83, barimo abategarugori barindwi, ari na bo bahise bagira ipeti ryo hejuru b’igitsinagore mu ngabo z’u Rwanda, aho ubu na bo bagiye kujya bambara ikirango kindi cyiyongera ku mapeti cy’umutuku bakunze kwita ibirokoroko.

Aba bategarugori bazamuwe mu mapeti bagahabwa irya Colonel, barimo Bagwaneza Lydia, uri mu itsinda ry’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu.

Uyu musirikare wanarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu ni Colonel nyuma yo kuvanwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel yari amazeho imyaka itandatu kuko yarihawe muri 2017.

Colonel Bagwaneza Lydia yinjiye igisirikare mu 1990 ubwo yari asoje amashuri abanza, ajya gufatanya n’abandi Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda, bariho bashaka uburyo bashyira iherezo ku karengane kakorerwaga Abanyarwanda bamwe bari mu Gihugu.

Hari kandi Col Belina Kayirangwa na we warwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, nyuma yo kwinjira mu gisirikare akiri mu mashuri yisumbuye, ubwo na we yiyemezaga kujya gufatanya n’Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda.

Muri aba bategarugori kandi, harimo Colonel Seraphine Nyirasafari wanagize imyanya mu buyobozi bwa RDF, kuko yanigeze kuba umuyobozi w’Agateganyo w’Iguriro rya gisirikare (Army Shop).

Hari Betty Dukuze, ubu wamaze guhabwa ipeti rya Colonel avuye ku rya Lieutenant Colonel yari amaranye imyaka itandatu kuko yari yarihawe muri 2017.

Lausanne Ingabire Nsengimana, na we ni umwe mu bategarugori bahawe ipeti rya Colonel, akaba asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubumenyi mu bya gisirikare, dore ko yize mu ishuri rya gisirikarerya Royal Military Academy ryo mu Bubiligi.

Colonel Lausanne Ingabire Nsengimana, yakoze mu buyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda, kuko yakoze mu Biro Bikuru bya RDF ndetse akaba yarakoze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Hari na Colonel Stella Uwineza na we wazamuwe ku ipeti rya Colonel avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Col Stella Uwineza w’imyaka 42, yakoze ibikorwa binyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, akaba yari no mu basirikare boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo muri 2020.

Hari kandi Marie Claire Muragijimana na we wazamuwe mu mapeti ahabwa irya Colonel, avuye ku rya Lieutenant Colonel.

Col Marie Claire Muragijimana, asanzwe akora mu ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe ibikorwa remezo (Engineering Brigade).

Col Bagwaneza. Aha yari akiri Lt Col
Col Belina Kayirangwa
Colonel Seraphine Nyirasafari
Colonel Betty Dukuze
Colonel Lausanne Ingabire Nsengimana
Colonel Stella Uwineza
Colonel Marie Claire Muragijimana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 1 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka z’umusoro w’umutungo utimukanwa wigeze kuvugisha benshi

Next Post

APR izacakirana n’ikipe y’igihangange mu karere mu irushanwa ryo muri Tanzania

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

IZIHERUKA

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi
IBYAMAMARE

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR izacakirana n’ikipe y’igihangange mu karere mu irushanwa ryo muri Tanzania

APR izacakirana n’ikipe y’igihangange mu karere mu irushanwa ryo muri Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.