Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bwa mbere America yagiye kuganira n’umutwe wahiritse ubutegetsi muri Syria

radiotv10by radiotv10
20/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Bwa mbere America yagiye kuganira n’umutwe wahiritse ubutegetsi muri Syria
Share on FacebookShare on Twitter

Abadipolomate bo muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, bageze i Damascus muri Syria guhura n’ubuyobozi bushya bw’iki Gihugu buyobowe na Hayat Tahrir al-Sham (HTS).

Aya makuru yo kuba aba badipomate ba America bageze i Damascus, yemejwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024.

Ibi bikaba aribyo biganiro bya mbere, bigiye kuba mu buryo bweruye bihuza Amerika n’umutwe witwara gisirikare uyoboye Syria, kuva wakura ku butegetsi Perezida Bashar al-Assad.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America, yagize ati “Bazaganira mu buryo butaziguye n’Abanya-Syria, barimo abagize sosiyete sivile, ku cyerekezo bafite ku hazaza h’Igihugu cyabo n’uburyo Leta Zunze Ubumwe za America zishobora kubafasha.”

Mu bindi bijyanye iri tsinda ry’intumwa za America muri Syria, harimo no gushaka amakuru y’umunyamakuru w’Umunyamerika Austin Tice, wafashwe bugwate ubwo yataraga inkuru muri iki Gihugu muri Kanama 2012, ndetse n’abandi baturage b’Abanyamerika baburiwe irengero mu gihe cy’ubutegetsi bwa Assad.

Urugendo rw’itsinda rya Amerika, rubaye mu gihe Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biri kugenda bifungura inzira z’ibiganiro n’uyu mutwe witwara gisirikare, uyobowe na Ahmed al-Sharaa, ndetse bikaba byatangiye kuganira niba uyu mutwe bawukura ku rutonde rw’ibyihebe, cyangwa niba uzagumaho.

Uyu mutwe w’inyeshyamba za Hayat Tahrir al-Sham ukorera muri  Syria, wafashe ubutegetsi bw’i Damascus ku wa 08 Ukuboza, bituma Bashar al- Assad ahunga igihunga, nyuma y’imyaka irenga 13 ayobora iki Gihugu cyashegeshe n’intambara.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 5 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Bidasubirwaho hemejwe ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu Rwanda

Next Post

RIB yatanze umuburo ku bya ‘House Party’ byiharajwe n’urubyiruko nyuma y’ibyabereye hamwe

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yatanze umuburo ku bya ‘House Party’ byiharajwe n’urubyiruko nyuma y’ibyabereye hamwe

RIB yatanze umuburo ku bya ‘House Party’ byiharajwe n’urubyiruko nyuma y’ibyabereye hamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.