Abadipolomate bo muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, bageze i Damascus muri Syria guhura n’ubuyobozi bushya bw’iki Gihugu buyobowe na Hayat Tahrir al-Sham (HTS).
Aya makuru yo kuba aba badipomate ba America bageze i Damascus, yemejwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024.
Ibi bikaba aribyo biganiro bya mbere, bigiye kuba mu buryo bweruye bihuza Amerika n’umutwe witwara gisirikare uyoboye Syria, kuva wakura ku butegetsi Perezida Bashar al-Assad.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America, yagize ati “Bazaganira mu buryo butaziguye n’Abanya-Syria, barimo abagize sosiyete sivile, ku cyerekezo bafite ku hazaza h’Igihugu cyabo n’uburyo Leta Zunze Ubumwe za America zishobora kubafasha.”
Mu bindi bijyanye iri tsinda ry’intumwa za America muri Syria, harimo no gushaka amakuru y’umunyamakuru w’Umunyamerika Austin Tice, wafashwe bugwate ubwo yataraga inkuru muri iki Gihugu muri Kanama 2012, ndetse n’abandi baturage b’Abanyamerika baburiwe irengero mu gihe cy’ubutegetsi bwa Assad.
Urugendo rw’itsinda rya Amerika, rubaye mu gihe Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biri kugenda bifungura inzira z’ibiganiro n’uyu mutwe witwara gisirikare, uyobowe na Ahmed al-Sharaa, ndetse bikaba byatangiye kuganira niba uyu mutwe bawukura ku rutonde rw’ibyihebe, cyangwa niba uzagumaho.
Uyu mutwe w’inyeshyamba za Hayat Tahrir al-Sham ukorera muri Syria, wafashe ubutegetsi bw’i Damascus ku wa 08 Ukuboza, bituma Bashar al- Assad ahunga igihunga, nyuma y’imyaka irenga 13 ayobora iki Gihugu cyashegeshe n’intambara.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10