Bwa mbere Guverinoma ya Congo yagize icyo ivuga ku mugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya; yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi ko azatera u Rwanda namara gutorwa, avuga ko bakurikije uko ibintu bihagaze ubu, ibi bidashoboka.

Patrick Muyaya yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024 cyerekanaga ishusho y’urugamba FARDC imazemo iminsi n’umutwe wa M23.

Izindi Nkuru

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amasaha macye Inama Nkuru ya Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteranye, iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Perezida Felix Tshisekedi uherutse kurahirira gukomeza kuyobora iki Gihugu muri manda ye ya kabiri, ubwo yiyamamarizaga iyi manda, yavuze ko naramuka atowe, azateranya imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, akayisaba uburenganzira bwo gutera u Rwanda.

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, cyarimo n’Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain EKENGE, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, Patrick Muyaya; yabajijwe aho ibyo Tshisekedi yizeje byo gutera u Rwanda bigeze, avuga ko bakurikije Itegeko Nshinga ndetse n’ibindi bikorwa bishyize imbere, bidashoboka.

Yagize ati “Uko bigaragara, Perezida wa Repubulika yarabivuze byo. Ariko n’ubundi turi mu bikorwa, ariko turebye uko ibintu bimeze ubu, intambara ntishobora gutangizwa.”

Yakomeje agaragaza ko hari byinshi Igihugu gihugiyemo, ku buryo kitabona umwanya wo kwishora mu ntambara nk’uko byatangajwe na Perezida.

Ati “Muabizi ko turi kwisuganya dushyiraho inzego nshya. Nubwo Perezida yabyifuje, ariko muri ibi bihe, ndetse tugendeye no ku Itegeko Nshinga, ntabwo turi mu mwanya mwiza wo kubikora.”

Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 86, iha ububasha Perezida wa Repubulika gutangiza Intambara abiherewe uburenganzira n’Inama y’Abaminisitiri ndetse binanyuze mu Nama Nkuru ya gisirikare ndetse n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Kugeza ubu, Inteko Ishinga Amategeko muri iki Gihugu, iri gushingwa, ndetse ikaba iyobowe na Biro y’agateganyo nyuma y’uko habaye amatora, y’abayigize.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru