Umunyamakuru ukunzwe mu myidagaduro mu Rwanda yahishuye ikihishe inyuma y’akaboke ke atajya agaragaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi Irene Mulindahabi uzwi nka M.Irene, bwa mbere yasubije abibazaga icyo akaboko ke b’ibumoso kabaye, dore ko adakunze kukerekana yaba mu mafoto no mu biganiro by’amashusho.

M. Irene yavuze ko aka kaboke ke k’imoso, akunze kuba yashyize mu mufuka w’ipantalo, kamugaye cyera akiri umwana muto.

Izindi Nkuru

Yabitangarije mu kiganiro MIE CHOPPER, gitambuka kuri YouTube Channel ye, yasobanuyemo ibibazo yahuye na byo byatumye akaboko ke karemara.

Ibi yabisobanuye nyuma y’uko bamwe mu bamukurikira n’abakunzi b’ibyo akora bakomeje kumubaza niba agira akaboko k’ibumoso, abandi bakamubaza ikibazo gafite, kuko adakunze kukagaragaza n’iyo ukabonye akenshi ntubona ikiganza cyako.

Irene yavuze ko ubumuga bw’aka kaboko ke atabuvukanye ahubwo ko byatewe n’abaganga bo ku Bitaro bya Muhima bamwigiyeho gutera inkingo ubwo yari akiri uruhinja.

Yagize ati “Nibyo koko akaboko mfite ibumuso hano gafite ikibazo, ntabwo gakora neza nk’akandi. Mvuka navutse ndi umwana umeze neza ntakibazo mfite na kimwe, gusa navukiye ku Bitaro bya Muhima byari bifite serivisi mbi cyane.”

Yakomeje asobanura ko ikibazo cyaje ubwo umubyeyi we yajyaga kumukingiza. Ati “Ubwo mama yajyaga kunkingiza nakingiwe n’umwiga (Uwimenyereza umwuga) atera urushinge ku mutsi utari wo, gusa ntabwo kose kwangiritse ariko hari imitsi imwe n’imwe idakora.”

Muri iki kiganiro, M. Irene yavuze ko akiri umwana byamugoraga gukoresha ukuboko kumwe kugira ngo akomeze abeho ndetse ngo yasenze asaba Imana kuzamuha umurimo utamusaba gukoresha amaboko yombi, anavuga ko ashima Imana ko yumvise isengesho rye ubu akaba akoresha umunwa n’ubwenge.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru