Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA

radiotv10by radiotv10
28/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA
Share on FacebookShare on Twitter

Impuguke mu bya dipolomasi, ivuga ko kuba Qatar yaraje mu biganiro byageje ku mbabazi zahawe Paul Rusesabagina, atari uko u Rwanda na USA bari bananiwe kwiyumvikanira, kuko basanzwe ari inshuti, ariko ko iyo hari ikibazo hagati yabo, ntakibuza indi nshuti kuza kubafasha.

Ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, hatangajwe inkuru itazibagirana mu mateka y’ubutabera bw’u Rwanda, y’ifungurwa rya Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25, akaza kurekurwa nyuma y’imyaka ibiri n’igice, ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.

Nyuma y’izi mbabazi, hagiye hatangazwa andi makuru y’ibiganiro byaganishije kuri uku kubabarirwa, byagizwemo uruhare na Guverinoma ya Qatar.

Rusesabagina yafunguwe mu cyumweru kimwe n’icyo Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri iki Gihugu cya Qatar, aho yanahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wacyo, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bakagirana ibiganiro.

Ubwo Paul Rusesabagina yasohokaga muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, yahise yerecyeza mu rugo rw’Uhagarariye Qatar mu Rwanda, binavugwa ko kugeza ubu ari ho akiri.

Amakuru avuga ko Rusesabagina akiri gusaba ibyangombwa byo gusohoka mu Gihugu, akazahita yerecyeza muri Qatar akahahurira n’umuryango we, akabona kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America asanzwe anatuye.

Nyuma y’izi mbabazi zahawe Rusesabagina, Guverinoma ya Qatar yagaragaje ko yishimiye iyi ntambwe yagezweho ibigizemo uruhare.

Dr. Majed Al Ansari usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yagize “Uruhare Qatar yagize rugaragaza ko hari ubwizerane n’umubano ushikamye n’inshuti zacu z’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America.”

Ambasaderi Joseph Mutaboba agaragaza uko Qatar ishobora kuba yarabijemo

Qatar yabijemo ite?

Inzobere mu mibanire mpuzamahanga, Ambasaderi Joseph Mutaboba avuga ko Qatar ari kimwe mu Bihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse kikaba kinafitanye umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ambasaderi Mutaboba avuga kandi ko u Rwanda na rwo rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za America, ariko ko mu gihe habayeho icyo batumva kimwe, ntacyabuza kuba inshuti y’ibi Bihugu byombi yaza kubyunganira.

Ati “Uwo mubano uri hagati y’ibyo Bihugu uko ari bitatu, iyo usanze nta makemwa ahari hagati y’Ibihugu byombi, ukamenya ko nta makemwa ari hagati y’Ibihugu byacu, ntabwo bikubuza kumbwira cyangwa ukabwira undi nti ‘njye mfitanye ikibazo n’Igihugu runaka’.”

Avuga ko hari abakeka ko hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America, bari bananiwe kwiyumvikanira, ati “Oya muri dipolomasi si uko bigenda. Iyo muganira ku kintu n’abandi bafitemo inyungu, cyangwa bafitiye amatsiko, akenshi iyo ushatse gukwepa ya marangamutima, mushaka umuhuza udafite aho abogamiye.”

Amb. Mutaboba avuga ko umuhuza na we ashobora kwizana mu gihe abona ko hari icyo yafasha ibyo Bihugu byombi, cyangwa abona abangamiwe n’ikibazo kiri hagati y’izo nshuti.

Ati “Akagira ubwo bushake kuko aravuga ati ‘aba bantu inshutsi zanjye cyangwa ni inshuti hagati yabo ariko hari ahantu batumvikana kubera ikibazo kurebwa na bose ndetse n’Isi yose’.”

Akomeza agira ati “Igihugu runaka cyangwa Umukuru w’Igihugu runaka ashobora kuvuga ati ‘Njyewe ndabona mbangamiwe n’ibi bintu, ntawabafasha kugisesengura?’.”

Mutaboba avuga ko ashobora kuba atari na Qatar yonyine yifuzaga kwinjira mu gushaka umuti w’iki kibazo, ariko iki Gihugu kikaba ari cyo cyakoresheje uburyo bwari bunyuze impande zombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − one =

Previous Post

Abandi 19 bafunguwe hamwe na Rusesabagina hamenyekanye aho bahise bajya

Next Post

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda biravugwa ko yaguriye umugore we imodoka y’akataraboneka

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda biravugwa ko yaguriye umugore we imodoka y’akataraboneka

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda biravugwa ko yaguriye umugore we imodoka y’akataraboneka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.