Wednesday, September 11, 2024

Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impuguke mu bya dipolomasi, ivuga ko kuba Qatar yaraje mu biganiro byageje ku mbabazi zahawe Paul Rusesabagina, atari uko u Rwanda na USA bari bananiwe kwiyumvikanira, kuko basanzwe ari inshuti, ariko ko iyo hari ikibazo hagati yabo, ntakibuza indi nshuti kuza kubafasha.

Ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, hatangajwe inkuru itazibagirana mu mateka y’ubutabera bw’u Rwanda, y’ifungurwa rya Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25, akaza kurekurwa nyuma y’imyaka ibiri n’igice, ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.

Nyuma y’izi mbabazi, hagiye hatangazwa andi makuru y’ibiganiro byaganishije kuri uku kubabarirwa, byagizwemo uruhare na Guverinoma ya Qatar.

Rusesabagina yafunguwe mu cyumweru kimwe n’icyo Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri iki Gihugu cya Qatar, aho yanahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wacyo, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bakagirana ibiganiro.

Ubwo Paul Rusesabagina yasohokaga muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, yahise yerecyeza mu rugo rw’Uhagarariye Qatar mu Rwanda, binavugwa ko kugeza ubu ari ho akiri.

Amakuru avuga ko Rusesabagina akiri gusaba ibyangombwa byo gusohoka mu Gihugu, akazahita yerecyeza muri Qatar akahahurira n’umuryango we, akabona kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America asanzwe anatuye.

Nyuma y’izi mbabazi zahawe Rusesabagina, Guverinoma ya Qatar yagaragaje ko yishimiye iyi ntambwe yagezweho ibigizemo uruhare.

Dr. Majed Al Ansari usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yagize “Uruhare Qatar yagize rugaragaza ko hari ubwizerane numubano ushikamye ninshuti zacu z’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America.”

Ambasaderi Joseph Mutaboba agaragaza uko Qatar ishobora kuba yarabijemo

 

Qatar yabijemo ite?

Inzobere mu mibanire mpuzamahanga, Ambasaderi Joseph Mutaboba avuga ko Qatar ari kimwe mu Bihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse kikaba kinafitanye umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ambasaderi Mutaboba avuga kandi ko u Rwanda na rwo rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za America, ariko ko mu gihe habayeho icyo batumva kimwe, ntacyabuza kuba inshuti y’ibi Bihugu byombi yaza kubyunganira.

Ati “Uwo mubano uri hagati y’ibyo Bihugu uko ari bitatu, iyo usanze nta makemwa ahari hagati y’Ibihugu byombi, ukamenya ko nta makemwa ari hagati y’Ibihugu byacu, ntabwo bikubuza kumbwira cyangwa ukabwira undi nti ‘njye mfitanye ikibazo n’Igihugu runaka’.”

Avuga ko hari abakeka ko hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America, bari bananiwe kwiyumvikanira, ati “Oya muri dipolomasi si uko bigenda. Iyo muganira ku kintu n’abandi bafitemo inyungu, cyangwa bafitiye amatsiko, akenshi iyo ushatse gukwepa ya marangamutima, mushaka umuhuza udafite aho abogamiye.”

Amb. Mutaboba avuga ko umuhuza na we ashobora kwizana mu gihe abona ko hari icyo yafasha ibyo Bihugu byombi, cyangwa abona abangamiwe n’ikibazo kiri hagati y’izo nshuti.

Ati “Akagira ubwo bushake kuko aravuga ati ‘aba bantu inshutsi zanjye cyangwa ni inshuti hagati yabo ariko hari ahantu batumvikana kubera ikibazo kurebwa na bose ndetse n’Isi yose’.”

Akomeza agira ati “Igihugu runaka cyangwa Umukuru w’Igihugu runaka ashobora kuvuga ati ‘Njyewe ndabona mbangamiwe n’ibi bintu, ntawabafasha kugisesengura?’.”

Mutaboba avuga ko ashobora kuba atari na Qatar yonyine yifuzaga kwinjira mu gushaka umuti w’iki kibazo, ariko iki Gihugu kikaba ari cyo cyakoresheje uburyo bwari bunyuze impande zombi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist