Ku nshuro ya mbere kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagiye hanze itangazo rihuriweho ry’ibiganiro hagati y’impande zihanganye; AFC/M23 na Guverinoma ya DRC, aho iri huriro na Leta ya Congo bemeye guhagarika imirwano byihuse.
Iri tangazo ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, ritangira rigaragaza ubushake buhuriwho hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRC, bugamije gukemura amakimbirane hakoreshejwe inzira z’amahoro.
Iri tangazo dukesha Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka ari na we warishyizeho umukono, rivuga ko ibi biganiro bari gufashwamo na Leta ya Qatar, byabaye mu mwuka mwiza ugamije ineza.
Iri tangazo rikagira riti “Nyuma y’Ibiganiro byeruye kandi byubaka, intumwa zihagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 ziyemeje guhuza imbaraga mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wo guhagarika imirwano.”
Nanone kandi Lawrence Kanyuma akomeza avuga ko “Mu buryo bw’ubwumvikane, impande zombi zashimangiye ibyo ziyemeje mu murongo wo guhagarika imirwano bidatinze, zinahamagarira imiryango migari yose y’imbee mu Gihugu kubahiriza ubwo bushake.”
AFC/M23 ikomeza ivuga ko impande zombi zanumvikanye kubaha ubu bushake buhari, buzanatuma hafungurwa inzira z’ibindi biganiro bigamije gushaka amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu karere iki Gihugu giherereyemo.
Bati “Ibyo biganiro bizibanda ku mpamvu muzi z’ibibazo biriho, ndetse n’uburyo bwo kurandura amakimbirane ari muri Teritwari zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Bakomeza bavuga kandi ko abari bahagarariye impande zombi muri ibi biganiro; ni kuvuga intuma za Guverinoma ya DRC n’iza AFC/M23, biyemeje kubaha no gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijweho mu gihe cyose hazaba hari kuba ibi biganiro kugeza igihe hazabonekera umwanzuro.
Bati “Impande zombi zirahamagarira Abanyekongo, abayobozi b’amatorero n’amadini, n’ibitangazamakuru kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bw’ihumure n’amahoro.”
Impande zombi kandi zaboneyeho gushimira byimazeyo Leta ya Qatar ku bw’umuhate n’imbaraga ikomeje kugaragaza mu kubafasha muri ibi biganiro by’amahoro, biri kugera ku musaruro ushimishije.
RARIOTV10