Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubaho akabyiniro k’abo mu idini ridakozwa iby’Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe mu Rwanda hashize iminsi micye amasaha y’utubyiniro n’utubari agabanyijwe, hagiye gutangira akabyiniro k’abarokore kiswe ‘Gospel Club’ aho bazajya bahurira bagasabana bakabyina bigashyira cyera.

Ubusanzwe ucyumva ijambo akabyiniro wumva ‘Night Club’ cyangwa ‘Boite de nuit’ ahantu hahurira abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bakabyina bananywa inzoga n’ibindi bijyana na zo. None mu kabyiniro k’abarokore hazaberayo ibiki?

Izindi Nkuru

Umwe mu bari gutegura ‘Gospel Club’, asobanura ko impamvu ari uko abarokore nyuma yo ku kuva mu rusengero batagira ahantu ho kwidagadurira bumva indirimbo zo guhimbaza.

Ati “Abantu bo mu rusengero iyo bavuyeyo ntahandi bagira ho gusohokera bigatuma bifata ntibagire ubundi busabane. Akenshi ni ho haturuka agahinda gakabije (Depression) kandi twitwa abizera, rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo bahure basangire ariko banaramya Imana.”

Yakomeje asobanura ko ari ahantu hazajya hahurira abahanzi bakora indirimbo zisanzwe n’izo guhimbaza Imana, kandi ngo bazajya bafatanya baririmbe indirimbo zo guhimbaza Imana cyane ko na bo baba bafite amadini babarizwamo.

Abajijwe icyo abazaza bazanywa cyane ko mu tubyiniro haba ibisindisha, yasobisobanuye muri aya magambo, ati “Buri rugo rugira amahame yarwo, twebwe ntabwo tuzanywa inzoga cyangwa ibindi bisindisha, tuzajya tunywa imitobe, icyayi, ibyo kunywa byoroheje bizatuma abantu basangira bagasabana.”

Akabyirino k’abarokore ‘Gopel Club’ kazajya kaba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi, kuri Saint Paul mu mujyi rwagati, aho biteganyijwe ko baratangirana n’uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Akabyiniro kigikoma nicyayi konumva gatangaje😂😂😂
    Mutugerere aho nibera rwase

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru