The Ben yiseguye ku mubyeyi we n’Abanyarwanda batakiriye neza amashusho y’indirimbo aheruka gushyira hanze, agaragaramo umugore we Uwicyeza Pamella agaragza inda ye nkuru, gusa avuga ko kuri bo kugeza ubu batayabonamo ikibazo.
Umuhanzi The Ben yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, gitegura igitaramo afite tariki 01 Mutarama 2025 azamurikiramo album ye nshya.
Ni igitaramo kigiye kuba nyuma y’iminsi micye, The Ben ashyize hanze indirimbo yise ‘True Love’ igaragaramo umugore we Pamella, afite inda nkuru, igaragara nta mwenda uriho.
Ni amashusho atarakiriwe neza na bamwe mu Banyarwanda, barimo n’abahise babitangaza, nk’Umupfumu Rutangarwamaboko, wavuze ko “Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima.”
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, The Ben abajijwe ku byatangajwe n’abantu banyuranye kuri ariya mashusho, yavuze ko n’umubyeyi we atayakiriye neza, aboneraho kumusaba imbabazi.
Ati ”Mama mbabarira rwose, yampamagaye ababaye cyane. Ntabwo yigeze abyishimira.”
Uyu muhanzi avuga ko kugeza ubu we n’umugore we Uwicyeza Pamella, batarabona aya mashusho nk’ikibazo. Ati “Mu mboni yanjye ndetse n’umufasha wanjye ntabwo na n’izi saha tubibonamo ikibazo.”
Yavuze kandi ko nubwo hari abatarakunze aya mashusho, ndetse akaba anabisabira imbabazi, ariko adafite gahunda yo kuyasiba kuri YouTube Channel ye, aho iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 930 mu minsi itatu gusa imaze igiyeho.
RADIOTV10