Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bwa mbere The Ben yavuze ku mashusho yazamuye impaka n’uburyo umubyeyi we yayakiriye

radiotv10by radiotv10
30/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ubutumwa bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye The Ben na Pamella kubera amashusho yabo
Share on FacebookShare on Twitter

The Ben yiseguye ku mubyeyi we n’Abanyarwanda batakiriye neza amashusho y’indirimbo aheruka gushyira hanze, agaragaramo umugore we Uwicyeza Pamella agaragza inda ye nkuru, gusa avuga ko kuri bo kugeza ubu batayabonamo ikibazo.

Umuhanzi The Ben yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, gitegura igitaramo afite tariki 01 Mutarama 2025 azamurikiramo album ye nshya.

Ni igitaramo kigiye kuba nyuma y’iminsi micye, The Ben ashyize hanze indirimbo yise ‘True Love’ igaragaramo umugore we Pamella, afite inda nkuru, igaragara nta mwenda uriho.

Ni amashusho atarakiriwe neza na bamwe mu Banyarwanda, barimo n’abahise babitangaza, nk’Umupfumu Rutangarwamaboko, wavuze ko “Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima.”

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, The Ben abajijwe ku byatangajwe n’abantu banyuranye kuri ariya mashusho, yavuze ko n’umubyeyi we atayakiriye neza, aboneraho kumusaba imbabazi.

Ati ”Mama mbabarira rwose, yampamagaye ababaye cyane. Ntabwo yigeze abyishimira.”

Uyu muhanzi avuga ko kugeza ubu we n’umugore we Uwicyeza Pamella, batarabona aya mashusho nk’ikibazo. Ati “Mu mboni yanjye ndetse n’umufasha wanjye ntabwo na n’izi saha tubibonamo ikibazo.”

Yavuze kandi ko nubwo hari abatarakunze aya mashusho, ndetse akaba anabisabira imbabazi, ariko adafite gahunda yo kuyasiba kuri YouTube Channel ye, aho iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 930 mu minsi itatu gusa imaze igiyeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − two =

Previous Post

Dukomeze kuba maso…-Ubutumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Inzego z’Umutekano

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abafitiye u Rwanda imigambi mibisha

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje impamvu idakwiye kugirwa urwitwazo n’abayobozi batuzuza inshingano

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abafitiye u Rwanda imigambi mibisha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.