Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier yasabye imbabazi Abanya-Tanzania bagizweho ingaruka n’amarorerwa yabaye muri iki Gihugu, mu gihe u Budage bwakolonizaga iki Gihugu, agahitana abarenga ibihumbi 300.
Mu myaka y’ 1900 ubwo u Budage bwakolonizaga Tanzania, ingabo z’Abadage zahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku bihumbi 300, ubwo mu ntangiriro ya za 1900, inyeshyamba za Maji Maji zarwana intambara yo kwigobotora ingoyi y’ubukoloni bw’Abadage.
Iyi ntambara y’impinduramatwara y’izi nyeshyamba iri mu zambere zamenekeyem amaraso menshi mu ntambara zo kurwanya abakoloni muri Afurika.
Mu ijambo yagejeje ku Banya-Tanzaniya, ubwo yari yasuye inzu ndangamurage iri ahitwa Songea, hamwe mu habereye imyigaragambyo yo kurwanya abakoroni, Prezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier wagiriye uruzinduko muri Tanzania, yavuze ko atewe isoni n’ibyaye, anasaba imbabazi z’ibyo abamubanjirije bakoze.
Yagize ati “Aka kanya nunamiye inzerakarengane zaburiye ubuzima ku butegetsi bwa gikoloni bw’u Budage. Kandi nka Perezida w’u Budage, ndifuza kubasaba imbabazi ku byo Abadage bakoreye ababyeyi banyu.”
Frank-Walter Steinmeier kandi yasezeranyije Abanya-Tanzania ko agiye gusangiza Abadage ibyo Igihugu cyabo cyakoze muri Tanzania, kugira ngo bamenye amateka mabi cyakoreye Abanya-Tanzania.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida w’u Budage ari kugirira muri Tanzania, yahuye n’abakomoka kuri umwe mu bari abayobozi b’inyeshyamba za Maji Maji, Chief Songea Mbano, nawe wiciwe muri iyo ntambara y’impinduramatwara yo mu 1906.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10