Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bwa mbere u Budage bwasabye Tanzania imbabazi kubera amarorerwa amaze imyaka 100 abaye

radiotv10by radiotv10
02/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Bwa mbere u Budage bwasabye Tanzania imbabazi kubera amarorerwa amaze imyaka 100 abaye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier yasabye imbabazi Abanya-Tanzania bagizweho ingaruka n’amarorerwa yabaye muri iki Gihugu, mu gihe u Budage bwakolonizaga iki Gihugu, agahitana abarenga ibihumbi 300.

Mu myaka y’ 1900 ubwo u Budage bwakolonizaga Tanzania, ingabo z’Abadage zahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku bihumbi 300, ubwo mu ntangiriro ya za 1900, inyeshyamba za Maji Maji zarwana intambara yo kwigobotora ingoyi y’ubukoloni bw’Abadage.

Iyi ntambara y’impinduramatwara y’izi nyeshyamba iri mu zambere zamenekeyem amaraso menshi mu ntambara zo kurwanya abakoloni muri Afurika.

Mu ijambo yagejeje ku Banya-Tanzaniya, ubwo yari yasuye inzu ndangamurage iri ahitwa Songea, hamwe mu habereye imyigaragambyo yo kurwanya abakoroni, Prezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier wagiriye uruzinduko muri Tanzania, yavuze ko atewe isoni n’ibyaye, anasaba imbabazi z’ibyo abamubanjirije bakoze.

Yagize ati “Aka kanya nunamiye inzerakarengane zaburiye ubuzima ku butegetsi bwa gikoloni bw’u Budage. Kandi nka Perezida w’u Budage, ndifuza kubasaba imbabazi ku byo Abadage bakoreye ababyeyi banyu.”

Frank-Walter Steinmeier kandi yasezeranyije Abanya-Tanzania ko agiye gusangiza Abadage ibyo Igihugu cyabo cyakoze muri Tanzania, kugira ngo bamenye amateka mabi cyakoreye Abanya-Tanzania.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida w’u Budage ari kugirira muri Tanzania, yahuye n’abakomoka kuri umwe mu bari abayobozi b’inyeshyamba za Maji Maji, Chief Songea Mbano, nawe wiciwe muri iyo ntambara y’impinduramatwara yo mu 1906.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Korali iri mu zikunzwe mu Rwanda havuzwe uburyo butangaje yavutsemo

Next Post

Perezida Kagame yirukanye uwari ukuriye ubukungu muri Minisiteri y’Imari kubera imyitwarire idahwitse

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yirukanye uwari ukuriye ubukungu muri Minisiteri y’Imari kubera imyitwarire idahwitse

Perezida Kagame yirukanye uwari ukuriye ubukungu muri Minisiteri y’Imari kubera imyitwarire idahwitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.