Bwa mbere u Rwanda rwavuze ku byegetswe kuri M23 ko yishe abasivile 130 i Kishishe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana ibirego birushinja gufasha umutwe wa M23, ivuga ko bigamije kuyobya uburari ku mpamvu muzi y’ibibazo by’umutekano uri mu burasirazuba bwa Congo, inavuga ku birego biherutse guhimbwa n’ubutegetsi bwa Congo ko M23 yishe abasivile 131 mu gace ka Kishishe.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, ryongera kwamagana ibirego byakunze guterurwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na bimwe mu Bihugu by’amahanga bikabyuriraho.

Izindi Nkuru

U Rwanda ruvuga ko ibi birego by’ibinyoma byo kurushinja gufasha M23 bigamije kugoreka ukuri kwa nyako kw’impamvu y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo byanakomeje kototera umutekano w’Ibihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda.

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda igira iti “Iyi mikino idafite ishingiro yo kwegeka ibibazo ku bandi igenda ica intege imbaraga z’abayobozi bo mu karere zo gushaka amahoro arambye byumwihariko mu byemezo byafatiwe i Nairobi n’i Rwanda, kandi u Rwanda runashyigikiye.”

U Rwanda rwibukije ko rufite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwarwo ndetse n’imipaka yarwo n’abaturage barwo igihe cyose haba habayeho ibitero biturutse hanze.

Runagaruka ku bikorwa bihungabanya u Rwanda byagiye bituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba ibya FARDC na FDLR birimo n’ibyabaye mu kwezi k’Ukwakira 2019 byagabwe i Kinigi mu Karere ka Musanze bigahitana abaturage 14 b’inzirakarengane, ndetse n’ibindi byo kurasa ibisasu biremereye byabaye muri uyu mwaka.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko kuba u Rwanda rwongeye gushyira hanze iri tangazo, ntakidasanzwe cyabaye ahubwo ko ari uko igihe cyabyo kiba kigeze.

Yagize ati “Iyo bibaye ngombwa kandi ni na yo [Guverinoma y’u Rwanda] isesengura ikavuga iti ‘igihe cyo kuba twasubiza kirageze’, igira icyo ivuga kuri ibyo bibera mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane ko binagira ingaruka ku Rwanda kandi nta gihe Guverinoma itabivuze.”

Yakomeje agira ati “Mu minsi ishize rero mwarabibonye ko yaba mu itangazamakuru ryo muri Congo yaba mu itangazamakuru mpuzamahanga, aho abayobozi ba Congo bageze hose, inama bagezemo yose, forumu bagezemo yose, gahunda ni uguhita bavuga u Rwanda niyo ibyo bagiyemo ntaho byaba bihuriye n’u Rwanda.”

Yanagarutse ku Bihugu byagiye bigwa mu mutego w’ikinyoma cyahimbwe na DRC, na byo bigasaba u Rwanda kudafasha umutwe wa M23, birimo u Bufaransa, u Budage na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ati “Ibyo byose rero iyo ubikubiye hamwe iyo igihe kigeze u Rwanda na rwo ruba rugomba kugira icyo rubivugaho ariko cyane cyane navuga ko ari ukwibutsa, kuko nta gishya u Rwanda rwavuze, ni ibyo rwamye ruvuga ariko rukabona bisa nk’ibyerengagizwa.”

 

Ibyo gushinja M23 kwica abasivile i Kishishe ni ibinyoma

Muri iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, ruvuga ko ibiherutse gutangazwa na Guverinoma ya Congo Kinshasa byo gushinja umutwe wa M23 ko wishe abasivile 131 mu gace ka Kishisje, ari ibinyoma na byo byacuzwe na Guverinoma ya Congo.

Alain Mukuralinda avuga ko hari byinshi byatuma u Rwanda rwemeza ko ibi birego ari ibinyoma kabone nubwo nta perereza ryimbitse ryakozwe ariko ko u Rwanda rwizeye ko nirinakorwa rizanabishimangira.

Ati “N’uyu munsi [ku wa Gatatu] maze kumva Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo avugira kuri radiyo imwe yo mu Bufaransa yuko nta perereza ryabaye ku byabereye Kishishe.

Kugeza uyu munsi nta muntu, nta asosiyasiyo ndetse nta n’Igihugu na kimwe kigenga twagirira icyizere kivuga ngo twagiye Kishishe ahabereye biriya bikorwa by’ubwicanyi tuhakora iperereza, none niba rero nta perereza ryabaye, uhera he ushinja bamwe, abantu murwana abakongomani bene wanyu uvuga ko ari bo bakoze iryo bara?”

Yavuze ko hari amakuru agenda ava mu baturage barimo abatuye muri kariya gace, bavuze ko habereye imirwano yahuje umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo no gufasha FARDC, bityo rero ko hakwiye gutegerezwa ibizava mu iperereza.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Igihe cyose Leta ya CONGO itazafata abanyagihugu kimwe igashaka gutonesha bamwe igapyinagaza abandi, izakunje amaboko y’amashati yayo ishikame irwane kuko bene biriya bibazo iteka bikemurwa no kujya mu mitsi. Nireke kugira ibindi bihugu ibyegekaho, ahubwa ishake ukuntu yafata amasomo mu bijyanye n’imiyoborere myiza ishingiye ku bumwe bw’abanyagihugu bose nta n’umwe usigaye inyuma./ Aussi longtemps que l’Etat congolais ne mettra pas tout le peuple congolais sur un meme pied d’egalite en privilegiant les uns au detriment des autres,, qu’il retrousse les manches de ses chemises et se tienne pret au combat car de tels problemes se resolvent en se pesant les muscles. Qu’il cesse de se creer des boucs emissaires et cherche plutot comment tirer des lecons sur la bonne gouvernance basee sur l’unite des nationaux sans discrimination aucune.

  2. Go on to keep us informed please on the situation in DRC
    Thank you

Leave a Reply to Laurent Kanamugire Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru