Ku gasozi kitwa Burito ko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa urugomo rukomeje kwiyongera, ku buryo nta bakihanyura mu masaha y’umugoroba, bitewe n’ababa bafite intwaro gakondo nk’imihoro, baba bahari babatega bakabambura, bakabakubita, ndetse bakanafata ku ngufu abagore.
Abatuye muri aka gace ka Burito gaherereye mu Mudugudu wa Kabere ya 2 mu Kagari ka Murambi, bavuga ko urugomo ruhakorerwa rumaze gufata intera.
Nyiramahane ati “Baba bafite imipanga, nta muntu wahanyura saa kumi n’ebyiri ngo babure kumwambura yaba umugore cyangwa umugabo! Sindiho na Bazimaziki ni ho babakubitiye n’abadamu babiri b’aha iwacu.”
Turebe Espérance na we ati “Umwana wanjye w’umukobwa yaravuye kurepeta ku rusengero ari kumwe n’abandi, bahageze babambura telefone, barabakubita, babagira intere ku buryo ubu atabasha guterura ikintu kubera inkoni.”
Aba baturage kandi bakomeza bagaragaza ko ari ikibazo kimaze igihe muri aka gace, gusa ngo muri iyi minsi kikaba cyafashe intera kuko ngo nta munsi w’ubusa, ndetse abagore n’abakobwa ngo bakaba bageramiwe kuko hari n’abafatwa ku ngufu.
Umuturage umwe ati “Hari umukecuru bahafatiye ku ngufu, hari n’umubyeyi bafashe agiye kubyara ndetse abyara umwana upfuye kubera kumufata ku ngufu.”
Veronika ati “Bamujyanye mu mugi agezeyo abyara umwana wapfuye. Noneho ubwo iminsi mikuru igiye kuza ubu katubayeho rwose, muhadushyirire uburinzi.”
Cyokora, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko iyo bumenye amakuru nk’aya butayapfusha ubusa, bityo ko bugiye guhiga abo bagizi ba nabi kugira ngo babiryozwe.
Mayor Mulindwa ati “Ikibazo gishobora kuba kidahari uyu munsi, ejo kikavuka. Ubwo ndasaba umurenge kugira ngo bafatanyirize hamwe ndetse hakorwe n’urutonde rw’abakekwa kugira ngo tubashake, nibafatirwa mu cyuho bajyanwe kugororwa.”
N’ubwo ingingo y’umutekano w’abantu n’ibintu igaragara ko yazamutse mu manota nk’uko bigaragazwa muri raporo ku miyoborere y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yasohotse tariki 31 z’ukwezi gushize uyu mwaka wa 2025, iyi raporo igaragaza neza ko umutekano muri rusange wasubiye inyuma mu kwizerwa n’abaturage kuko wageze kuri 90.02% uvuye kuri 93.82% umwaka ushize wa 2024. Ariko umutekano uracyari ku isonga muri rusange mu byizewe n’abaturage mu Rwanda.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10








