Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byakoze benshi ku mutima: Perezida Kagame yahoberanye n’umwana mu Biryogo (IFOTO)

radiotv10by radiotv10
02/05/2022
in MU RWANDA
0
Byakoze benshi ku mutima: Perezida Kagame yahoberanye n’umwana mu Biryogo (IFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ifoto ikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni igaragaza Perezida Paul Kagame aramukanya n’umwana ubwo kuri iki Cyumweru yitabiraga Siporo rusange.

Iyi foto yafashwe kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yifatanyaga n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri siporo rusange izwi nka Car Free Day.

Muri iyi siporo rusange, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, bagenze mu mihanda yo muri Nyarugenge berecyeza mu gace ko mu Biryogo gaherutse kugirwa Car Free Zonze.

Muri urwo rugendo, Umukuru w’Igihugu yagiye ahura n’abaturage barimo abajyaga gusenga, arabaramutsa na bo ari ko bamuramutsa bamwishimiye cyane, bakanyuzamo bakamuvugiriza impundu.

Bamwe mu bo yahuye, bagiranye ikiganiro gito, ibisanzwe mu muco nyarwanda ko abahuye babanza kuramukanya no kuvuganaho, Perezida Kagame yagize ati “Muraho! Muraho neza!”, abaturage basubiriza icya rimwe bari “Muraho!”

Hari n’abo Perezida Kagame yabajije ati “Mugiye gusenga?” bamusubiza bagira bati “Yego.” Ahita agira ati “Mugire icyumweru cyiza.” Na bo bamusubiza bagira bati “Namwe.”

Ibyishimo by’abaturage byaje kuba akarusho ubwo Perezida Kagame yageraga mu Biryogo aha haherutse kugirwa Car Free Zone, abaturage bamwakirana ubwuzu, abagabo bakoma amashyi, abagore na bo bavuza impundu.

Aha mu Biryogo ni ho umwana muto uri mu kigero cy’imyaka itandatu yabonye Perezida Kagame yifuza kumuramutsa, na we aramwemerera barahoberana.

Iyi foto yafashwe kuri uyu munsi, ikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagenda bagaragaza ko Perezida Kagame ari umubyeyi w’Igihugu kubera uburyo akunda Abanyarwanda.

Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio wifashishije amashusho agaragaza Perezida Paul Kagame ahoberana n’uyu mwana, yagize ati “Umwana ni umutware.”

#DearSurvivor I hope this picture reminds you of how far you've come and that it brings you hope and warmth during these days. Keep going, you are loved❤️
I smile, hoping that you do too.#Rwot #Pictureoftheday#RwandaNziza pic.twitter.com/BSyQhrVQke

— Lara Tesi (@lara_tesi) May 1, 2022

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + fourteen =

Previous Post

Ni bo ubwabo biyuburiye umubano- Muhoozi avuga kuri Perezida Kagame na Museveni

Next Post

Musanze: Babiri baregwaga kwica umusore wari urangije ayisumbuye bakamuta mu musarani bakatiwe burundu

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Babiri baregwaga kwica umusore wari urangije ayisumbuye bakamuta mu musarani bakatiwe burundu

Musanze: Babiri baregwaga kwica umusore wari urangije ayisumbuye bakamuta mu musarani bakatiwe burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.