Agace ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda byumwihariko mu Karere ka Rutsiro, kari mu tuza ku isonga ku Isi mu kwibasirwa n’inkuba, ndetse ubu hari gukorwa ubushakashatsi buzagaragaza ikibyihishe inyuma.
Ni kenshi humvikanye abantu cyangwa amatungo byakubiswe n’inkuba mu Karere ka Rutsiro, ndetse bimwe bikahasiga ubuzima.
Mu myaka itanu, inkuba zimaze kwica abantu 273 mu Rwanda hose, mu gihe abakomeretse ari 882 barakomereka, bose biganjemo abo mu Turere nka Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahakunze kwibasirwa n’ibi biza by’inkuba.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Habinshuti Philippe yavuze ko aka gace gaherereyemo Akarere ka Rutsiro uretse kuba kari mu twa mbere twibasirwa n’inkuba mu Rwanda, kaza no mu twa mbere ku Isi.
Yagize ati “Byagaragaye ko atari mu Rwanda gusa ahubwo ko ari ku Isi yose, ko muri aka gace turimo (Rutsiro) ndetse no hakurya y’umupaka, kano gace kari mu duce twibasirwa n’inkuba cyane ku Isi.”
Avuga ko nubwo hakirimo gukorwa ubushakashatsi ku cyaba kibitera, ariko hakekwa ko harimo kuba aka gace gafite ubutumburuke bwo hejuru.
Ati “Kuba hafite ubutumburuke buri hejuru ni kimwe muri byo ariko hari n’izindi mpamvu zikwiye gusesengurwa n’abahanga kurushaho tukamenya impamvu hibasirwa kuko ntabwo navuga ko ari ho hari imisozi miremire iruta iy’ahandi.”
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace banagizweho ingaruka n’inkuba barimo n’abo yiciye ababo, bavuga ko hari amakuru bagenda bumvana abandi y’impamvu muri aka gace hakunze kwibasirwa n’inkuba.
Munyaneza Celestin wapfushije umwana akubiswe n’inkuba yagize ati “Bamwe baravuga ngo bishobora kuba byaba biterwa na Gaze yo mu Kivu, inaha haba inkuba cyane zirenze urugero.”
Aba baturage bavuga ko bifuza ko muri aka gace hongerwa umubare w’imirindankuba kugira ngo inkuba zidakomeza kubatwara ubuzima no kwangiza ibyabo.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiza mu Karere ka Rutsiro, Aime Adrien Nizeyimana avuga ko imiterere y’umuntu iri mu bituma Inkuba zikunze kubakubita kuko ubusanzwe aya mashanyarazi yiswe inkuba anyura mu kaguru kamwe k’umuntu agahingukira mu kandi ari na bwo ahita amanuka ajya mu butaka.
Ati “Ni na yo mpamvu muzasanga amatungo kenshi akubitwa n’inkuba kuko yo ntafite uburyo bwo kujya kwihisha, buri gihe uko inkuba ikoze ku butaka isanga ya matungo ahari, amaguru n’amaboko yayo ahora atagaranye, ku bw’iyo mpamvu iyo igeze hasi (Inkuba) ihita ica mu maguru y’imbere n’ay’inyuma igahita ipfa.”
Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi igira inama abatuye muri aka gace kimwe n’ab’ahandi ko mu gihe imvura iguye baba bagomba kugama, kandi ntibajye hafi y’iminara miremire cyangwa munsi y’ibiti, bakirinda kwitwikira imitaka ifite udusongero tw’ibyuma ndetse ntibanakoreshe ibyuma by’ikoranabunga nka telefone mu gihe hari kugwa imvura irimo inkuba.
RADIOTV10