Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Byamenyekanye ko agace ko mu Rwanda kaza mu twa mbere ku Isi twibasirwa n’Inkuba

radiotv10by radiotv10
02/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Byamenyekanye ko agace ko mu Rwanda kaza mu twa mbere ku Isi twibasirwa n’Inkuba
Share on FacebookShare on Twitter

Agace ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda byumwihariko mu Karere ka Rutsiro, kari mu tuza ku isonga ku Isi mu kwibasirwa n’inkuba, ndetse ubu hari gukorwa ubushakashatsi buzagaragaza ikibyihishe inyuma.

Ni kenshi humvikanye abantu cyangwa amatungo byakubiswe n’inkuba mu Karere ka Rutsiro, ndetse bimwe bikahasiga ubuzima.

Mu myaka itanu, inkuba zimaze kwica abantu 273 mu Rwanda hose, mu gihe abakomeretse ari 882 barakomereka, bose biganjemo abo mu Turere nka Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahakunze kwibasirwa n’ibi biza by’inkuba.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Habinshuti Philippe yavuze ko aka gace gaherereyemo Akarere ka Rutsiro uretse kuba kari mu twa mbere twibasirwa n’inkuba mu Rwanda, kaza no mu twa mbere ku Isi.

Yagize ati “Byagaragaye ko atari mu Rwanda gusa ahubwo ko ari ku Isi yose, ko muri aka gace turimo (Rutsiro) ndetse no hakurya y’umupaka, kano gace kari mu duce twibasirwa n’inkuba cyane ku Isi.”
Avuga ko nubwo hakirimo gukorwa ubushakashatsi ku cyaba kibitera, ariko hakekwa ko harimo kuba aka gace gafite ubutumburuke bwo hejuru.

Ati “Kuba hafite ubutumburuke buri hejuru ni kimwe muri byo ariko hari n’izindi mpamvu zikwiye gusesengurwa n’abahanga kurushaho tukamenya impamvu hibasirwa kuko ntabwo navuga ko ari ho hari imisozi miremire iruta iy’ahandi.”

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace banagizweho ingaruka n’inkuba barimo n’abo yiciye ababo, bavuga ko hari amakuru bagenda bumvana abandi y’impamvu muri aka gace hakunze kwibasirwa n’inkuba.

Munyaneza Celestin wapfushije umwana akubiswe n’inkuba yagize ati “Bamwe baravuga ngo bishobora kuba byaba biterwa na Gaze yo mu Kivu, inaha haba inkuba cyane zirenze urugero.”

Aba baturage bavuga ko bifuza ko muri aka gace hongerwa umubare w’imirindankuba kugira ngo inkuba zidakomeza kubatwara ubuzima no kwangiza ibyabo.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiza mu Karere ka Rutsiro, Aime Adrien Nizeyimana avuga ko imiterere y’umuntu iri mu bituma Inkuba zikunze kubakubita kuko ubusanzwe aya mashanyarazi yiswe inkuba anyura mu kaguru kamwe k’umuntu agahingukira mu kandi ari na bwo ahita amanuka ajya mu butaka.

Ati “Ni na yo mpamvu muzasanga amatungo kenshi akubitwa n’inkuba kuko yo ntafite uburyo bwo kujya kwihisha, buri gihe uko inkuba ikoze ku butaka isanga ya matungo ahari, amaguru n’amaboko yayo ahora atagaranye, ku bw’iyo mpamvu iyo igeze hasi (Inkuba) ihita ica mu maguru y’imbere n’ay’inyuma igahita ipfa.”

Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi igira inama abatuye muri aka gace kimwe n’ab’ahandi ko mu gihe imvura iguye baba bagomba kugama, kandi ntibajye hafi y’iminara miremire cyangwa munsi y’ibiti, bakirinda kwitwikira imitaka ifite udusongero tw’ibyuma ndetse ntibanakoreshe ibyuma by’ikoranabunga nka telefone mu gihe hari kugwa imvura irimo inkuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 5 =

Previous Post

Hasohotse andi makuru ku rusengero byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko n’ikibyihishe inyuma

Next Post

Ibyavuye mu biganiro byahuje ingabo za EAC na M23 birumvikanamo igitutu

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyavuye mu biganiro byahuje ingabo za EAC na M23 birumvikanamo igitutu

Ibyavuye mu biganiro byahuje ingabo za EAC na M23 birumvikanamo igitutu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.