Abantu batatu basanzwe bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Sheffield muri Canada, byamenyekanye ko harimo Umunyarwanda wari usanzwe ari umusirikare mu gisirikare cy’iki Gihugu cya Canada.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024 ahagana saa cyenda n’iminota icumi (03:10’) za mu gitondo nk’uko byatangajwe na Polisi ya Canada.
Aka gace ka Sheffield ko mu Ntara ya New Brunswick kabereyemo iyi mpanuka, gasanzwe kazwiho kugira imihanda irambuye, aho imodoka zinyura zifite umuvuduko wo hejuru.
Iyi mpanuka yahitanye abantu batatu bari muri iyi modoka yari mu muhanda ufite nimero 105 muri Sheffield, yatewe no kuba imodoka yari ibatwaye yararenze umuhanda, igasekura igiti, igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.
Inzego zishinzwe umutenago zirimo ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryi muri Oromocto, zageze ahabereye iyi mpanuka yamaze kuba, ndetse zitangaza ko hagiye guhita hakorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka yahitanye abantu batatu.
Amakuru yabanje gutangazwa ubwo iyi mpanuka yari ikiba, avuga ko abantu batatu bose bari muri iyi modoka basanzwe bapfuye mu gitondo, ariko batahise bamenyekana, aho hari hatangiye gukorwa iperereza ryo kumenya imyirondoro yabo.
Umwe muri aba batatu, byamenyekanye ko ari Umunyarwanda Kevin Nkubito w’imyaka 29 wari umaze imyaka itatu mu gisirikare cya Canada, ndetse umuryango we ukaba wemeje inkuru y’urupfu rwe.
Kevin Nkubito wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant mu gisirikare cya Canada, yabaga muri iki Gihugu aho yabanaga n’umuryango we, biteganyijwe ko uyu munsi asomerwa misa yo kumusabira bwa nyuma, iturirwa mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura.
RADIOTV10