Byamenyekanye ko uwabaye Perezida w’Igihugu wanakanyujijeho muri ruhago nawe azitabira icy’Isi mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi akaza no kuba Perezida wa Liberia, George Weah yatangaje ko na we ari mu bazitabira Igikombe cy’Isi cy’abanyabigwi mu mupira w’Amaguru kizabera mu Rwanda.

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, nyuma yo guhura na Siewe Fred watangije iki gikombe cy’Isi cy’abakanayujijeho (VCWC/ Veteran Clubs World Championship).

Izindi Nkuru

George Weah yagize ati “Nagiranye inama nziza na Fred Siewe washinze akaba na Perezida wa VCWC 2024 kandi nemeye ubutumire bwo kuzitabira igikorwa cy’ubudasa kizabera i Kigali kuva tariki 01 kugeza ku ya 04 Nzeri 2024.”

George Weah yagiranye ibiganiro na Fred Siewe

Geroge Weah wakanyujijeho muri ruhago, yanyuze mu makipe atandukanye akomeye ku Isi, nka Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na AC Milan yo mu Butaliyani ndeste na Chelsea na Manchester City zo mu Bwongereza.

Yanagize imyanya ikomeye mu Gihugu cye cya Liberia, nko kuba yarakibereye Perezida muri manda imwe kuva muri 2018 kugeza muri 2024 aho aherutse gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kigiye kubera bwa mbere mu Rwanda, kizanitabirwa n’abafite amazina azwi mu mupira w’amaguru, nka Ronaldinho Gaúcho na we uherutse kurarikira abantu kuzerecyeza amaso i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.

Yanyuze mu makipe akomeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru