Hatahuwe inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Umukaridinali w’Umunya-Canada ufite umwanya ukomeye i Vatican, yarezwe mu nkiko ashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riganisha ku mibonano mpuzabitsina byakorewe abantu barenga 80 bo muri diyoseze ya Quebec.
Inyandiko z’Urukiko zishinja Karidinali Marc Ouellet, zabonetse kuri uyu wa Kabiri aho ashinjwa gukorera abagore ibi byaha muri 2008.
Izi nyandiko zigagaraye nyuma y’ibyumweru bicye, Papa Francis agiriye uruzinduko muri Canada aho yagendereye iki Gihugu mu mpera za Nyakanga 2022, akanasaba imbabazi ku bw’ibikorwa by’ihohoterwa ryakorewe abana mu mashuri byakozwe n’Abihaye Imana.
Karidinali Ouellet washinjwe ibi byaha, ni umwe mu bagize kongere y’Abasenyeri bafite umwanya ukomeye muri Guverinoma y’i Vatican.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byagerageje kuvugisha Diyoseze ya Quebec, isohora itangazo rivuga ko “bahaye agaciro ibyo birego mu cyubahiro cya Karidinali Marc Ouellet” ariko yirinda kugira byinshi itangaza.
Ikirego cyashinjaga Karidinali Ouellet cyakurikiranywe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Quebec, cyabaye muri Gicurasi aho hari abatangabuhamya 101 bavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’Abihaye Imana kuva mu 1940 kugeza uyu munsi.
Umwe mu bashinje Karidinali Ouellet wahawe izina rya F, yavuze ko uyu musenyeri yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina inshuro nyinshi aho yagiye amusoma ku gahato ubundi akamushimashima mu kiganza ndetse akamukorakora ku mabuno muri 2010.
Gusa kugeza ubu, uyu Mukaridinali ntagikurikiranyweho ibi byaha.
Muri Gashyantare, Karidinali Ouellet yakoresheje inama y’Abapadiri yo gusaba imbazi kuri iyi “myitwarire idahwitse” yo guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bakarikorerwa n’Abihaye Imana.
RADIOTV10