Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Byemejwe ko Perezida wa Iran yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu

radiotv10by radiotv10
20/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Byemejwe ko Perezida wa Iran yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yishwe n’impanuka ya kajugujugu yabereye mu ishyamba riherereye mu Ntara ya Azerbaijan yo mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Urupfu rwa Ebrahim Raisi rwatangiye kuvugwa ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu yari arimo iburiwe irengero ariko bikekwa ko yakoze impanuka.

Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, bwemeje ko Perezida Ebrahim Raisi yahitanywe n’iyi mpanuka ya kajugujugu yaguye igasandara nyuma y’uko igize ibibazo by’ikirere kitari kimeze neza.

Perezida wa Iran kandi yapfanye n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Hossein Amir-Abdollahian.

Mu itangazo ry’akababaro ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu rivuga iby’urupfu rwa Perezida wa Iran, rivuga ko yabaye “Umugaragu w’Igihugu cya Iran, Ayatollah Ebrahim Raisi yageze kuri byinshi ku rwego rw’indashyikirwa mu nyungu z’abaturage.”

Ebrahim Raisi witabye Imana ku myaka 63 y’amavuko, yari amaze imyaka itatu ari Perezida wa Iran, ndetse bikaba byavugwaga ko azongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Uyu munyapolitiki wanigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Iran, byavugwaga ko ashobora kuzasimbura Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei w’imyaka 85.

Raisi yavukiye mu gace ka Mashhad mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Iran, mu gace gafatwa nk’igicumbi cy’Abayisilamu b’Aba-Shia.

Yagize uburambe mu bijyanye n’imiyoborere mu nzego z’ubutabera, by’umwihariko mu myanya y’Ubushinjacyaha, mu Nkiko zitandukanye mbere y’uko yerecyeza mu murwa Mukuru wa Tehran mu mwaka wa 1985, ubwo yabaga umwe mu bagize komite y’Abacamanza basuzumye ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’ibihano bihabwa imfungwa.

Muri 2014 yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, umwanya yamazeho imyaka ibiri, aza kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bwa mbere muri 2017 ariko atsindwa n’uwahoze ari Perezida Hassan Rouhani.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

DRCongo: FARDC yatangaje amakuru mashya ku igeragezwa rya ‘Coup d’Etat’ ryazamuye urujijo

Next Post

DRC: Uwo mu rugo rwatangiriyeho igitero cyo guhirika ubutegetsi yasobanuye birambuye uko gukozanyaho byagenze

Related Posts

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

IZIHERUKA

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza
FOOTBALL

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Uwo mu rugo rwatangiriyeho igitero cyo guhirika ubutegetsi yasobanuye birambuye uko gukozanyaho byagenze

DRC: Uwo mu rugo rwatangiriyeho igitero cyo guhirika ubutegetsi yasobanuye birambuye uko gukozanyaho byagenze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.