Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko indwara zitandura ari zo zihitana abantu benshi mu Rwanda ugereranyije n’izindi, gusa zigatangaza ko hakomeje urugamba rwo gusobanurira abantu uburyo bagomba kuzisuzumisha hakiri kare kuko zabateza ibyago byinshi birimo n’ubumuga.
Muri Gashyantare 2023, ubwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yagaragazaga ishusho y’uko ubuzima bwifashe mu Rwanda mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yavuze ko hari indwara zagabanutse mu Rwanda bitewe n’ingamba zafashwe mu kuzirwanya, ariko izitandura zo zikomeje gukataza mu guhitana umubare munini w’Abanyarwanda.
Yagize ati “Nko mu myaka itanu ishize twagiraga abantu miliyoni eshanu barwaye malaria buri mwaka, ariko uyu munsi turi munsi ya miliyoni… Icyakora ubushakashatsi bwa RBC bwo muri 2022, bwagaragaje ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije wiyongereyeho 2% mu myaka ibiri gusa, diyabete igeze kuri 3%, umubyibuho ukabije wikuba kabiri mu bice by’imijyi.”
Uko ziyongera niko ubumuga bwiyongera
Abarenga miliyari imwe y’abatuye Isi, bafite ubumuga, aho bangana na 15% by’abantu bose batuye isi. Prof. Joseph Mucumbitsi ukuriye umuryango urwanya indwara zitandura uzwi nka Rwanda NCDs Alliance, avuga ko nubwo nta bushakashatsi buhari bugaragaza imibare y’abafite ubumuga mu Rwanda, ariko hari abafite ubwo batewe n’indwara zitandura.
Akomeza asobanura ko umurwayi w’umuvuduko w’amaraso iyo atitaweho neza, ashobora gufatwa n’indwara ya Stroke itera udutsi two mu bwonko guturagurika, bikamuviramo kumugara nk’igice cyose cy’umubiri, kigafatwa na pararize (paralysie).
Minisiteri y’ubuzima kandi, igaragaza ko abafite umubyibuho ukabije biyongereye bava ku ijanisha bariho rya 2.8% mu mwaka wa 2013, bagera kuri 4.3% muri 2022.
Prof. Mucumbitsi avuga ko ibi biteye impungenge, kuko indwara y’umubyibuho ukabije na yo ubwayo ari intandaro y’izindi ndwara zitandura nka diyabete.
Ati “Iyi ndwara y’umubyibuho ukabije iriyongera cyane kandi nyamara ni indwara abantu bakwirinda bigashoboka. Ububi bwayo ni uko umuntu urwaye umubyibuho ukabije ashobora no kurwara umuvuduko w’amaraso ukabije, cyangwa se akaba yanarwara diyabete. Iyi diyabete ni mbi cyane kuko umurwayi wayo iyo ayirangaranye ishobora kumuviramo kumuca amaguru, akaba amugaye atyo.”
Bisuzumisha iyo barwaye gusa
Mu bice bisa n’ibyitaruye Umujyi wa Kigali, bamwe mu baturage bavuga ko bamenye iby’izi ndwara ari uko kwa muganga bazibasanganye, ariko batari barigeze batekereza kuzisuzumisha.
Bamwe mu bo mu Karere ka Nyabihu baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko indwara zitandura zibaho, ariko kuzivuza ari gake, kuko baba bahugiye mu gushakisha ibibatunga.
Ndayambaje agira ati “Umuntu abyuka yiruka ajya gushakisha ibitunga umuryango, tujya kwa muganga ari uko twumvise twarembye kandi nabwo hari ubwo tugura ibinini muri farumasi.”
Ibi biranashimangirwa n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe, Dr. Mfashingabo Martin uvuga ko ko nubwo abantu bose batarabyumva neza, ariko bamaze gusobanukirwa ububi bw’indwara zitandura.
Yagze ati “Bitewe n’uko tudakunda kubona abantu baje kwisuzumisha indwara zitandura ku bushake, inzego z’ubuzima zafashe ingamba zo gusuzuma izi ndwara ahahurira abantu benshi.’’
Avuga ko aho basanga aba bantu ari mu bigo by’amashuri, mu isoko n’ahandi. Icyakora ngo nta mibare barabona y’abantu baba bamugaye biturutse kuri izi ndwara.
Martha uri mu kigero cy’imyaka 65, umaze imyaka itatu amenye ko arwaye umuvuduko w’amaraso, avuga ko byatangiye ahondobera, agiye kwa muganga bamubwira ko arwaye umuvuduko w’amaraso.
Abajijwe niba azi ko iyo ndwara yamutera ubumuga, mu gisubizo gisa n’urwenya yagize ati “Ariko se mwana wa, ubumuga buruta kutarya akunyu ni ubuhe koko?
Ingamba mu bukangurambaga
CSP Oreste Tuganeyezu uyobora Ibitaro bya Gisenyi biherereye mu Karere ka Rubavu, avuga ko indwara zitandura zihangayikishije, kuko hari abantu bazirwaye babarirwa muri 3 338 bakurikiranwa mu Bitaro no mu Bigo Nderabuzima muri aka Karere ka Rubavu.
Agira ati “Hari igihe kinini twamaze dusa n’abafite imibare myinshi y’abantu barware indwara zandura, ariko byaje guhinduka ahubwo indwara zitandura ziba ari zo ziganza cyane, ku buryo ziri imbere mu zihitana abantu. Icyakora hari imbaraga nyinshi ziri gushyirwamo, kugira ngo turebe nibura abantu baba bafite izo ndwara, ariko kandi tukanabashishikariza kuzisuzumisha bakazivuza hakiri kare.”
Avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi, barimo bibutsa abaturage babinyujije mu bikorwa rusange nk’Umuganda, inama na siporo rusange, ibishobora gutera izi ndwara kuko zimwe muri zo zishobora kwirindwa bitewe n’ibishobora kuzitera.
Ubu bukangurambaga ntiburi muri ibi bice byitaruye umujyi wa Kigali gusa, kuko mu Gihugu hose Abaturarwanda bari gukangurirwa kwirinda no kurwanya indwara zitandura, kuko zishobora kubatera ubumuga abandi zikabahitana.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko abantu barenga miliyoni 41 ku Isi, bahitanwa n’indwara zitandura buri mwaka. Iyi mibare uyishyize ku ijanisha, OMS igaragaza ko nibura 71% by’ababura ubuzima buri mwaka, bahitanwa n’indwara zitandura.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10