Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje impamvu Perezida Kagame agomba gutorwa 100%

radiotv10by radiotv10
01/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje impamvu Perezida Kagame agomba gutorwa 100%
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko iterambere bamaze kugeraho mu nzego zose, kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Chairman Paul Kagame, bityo ko kuzamutora bitagomba kuza munsi y’ 100%.

Babitangaje kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi cyateguwe ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugunga.

Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, Monique Tumukunde avuga ko, abatuye uyu Murenge bafite impamvu nyinshi zo gushimira imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame akaba Chairman w’Umuryango.

Ati “Bafite impamvu nyinshi zituma bishima z’ibikorwa bya Chairman wacu yatugejejeho mu Gihugu cyacu. Ntabwo rero bigoye kuba wagira morali cyangwa wagira ibyishimo, hari byinshi byagezweho mu nkingi zose za Guverinoma.”

Muri iki gikorwa kandi, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga bagaragaje ibi byagezweho, byahinduye imibereho y’abawutuye, by’umwihariko ibikorwa remezo bikomeje gutuma batera imbere uko bwije uko bucyeye.

Ati “Abanyamuryango bikoreye imihanda, Igihugu cyacu cyatugejeje kuri byinshi, amavuriro mu Murenge wacu arahari awukikije, ndetse harimo n’ivuriro rikuru rivuga Cancer, Abanyarwanda n’abanyamahanga baza kuhivuza mu Gihugu cyacu kubera imiyoborere myiza twagejejwejo na Nyakubahwa Chairman wacu.”

Mu burezi, naho muri uyu Murenge hari amashuri menshi yatumye abana boroherwa no kwiga kuko nta bagikora ingendo ndende bagiye guhaha ubumenyi, ahubwo ko kuba amashuri abari hafi biborohereza kwiga.

Tumukunde ati “Mu Murenge wacu nta mwana utakiga, nta mwana uva mu ishuri, abanyeshuri bajya kwiga kandi bakiga bitababangamiye, bakiga neza, bagasoza amashuri yabo, ndetse bagatsinda neza.”

Avuga ko ibi byose bituma Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, banyoterwa no kuba itariki 15 Nyakanga itinze kugera, ubundi bakajya kugaragariza Chairman wabo ko ibyo yabagejejeho ari igihango cyo kuzakomezanya no mu myaka itanu iri imbere.

Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, Monique Tumukunde avuga ko hari impamvu nyinshi zo gushimira Umuryango

Abategarugori bafite umwihariko

Tuyisenge Julienne, umwe mu Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi witabiriye iki gikorwa, avuga ko nk’umutegarugori afite byinshi byo gushimira Chairman w’Umuryango kubera ijambo yahaye abari n’abategarugori bari barimwe mu gihe cy’ubutegetsi bubi bwabayeho mu Rwanda.

Uyu rwimezamirimo avuga ko kubera gutinyurwa n’imiyoborere myiza, byatumye abasha kwinjira mu bushabitsi, aho yashinze ishuri ubu rikaba ritanga uburere n’uburezi bifite ireme, aho ryatangiye ari ishuri rito ariko rikaba rigeze ku rwego rushimishije.

Ati “Kubera iyo mpamvu, twabashije kwigisha neza abana, batsinda mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza, nta mwana n’umwe ujya mu cyiciro cya kabiri, byatumye ababyeyi batwizera baduha abana benshi, tuva kuri wa mubare w’abana 20, twagiye dutera imbere uko imyaka igenda iza, mu myanda icyenda tumaze dukora, tugeze ku bana 950. Abarimu bari bane gusa, ubu dufite abarimu barenga mirongo itandatu.”

Tuyisenge Julienne akomeza avuga ko uku kwaguka, gushinze imizi ku mpanuro za Chairman wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame uhora atanga impanuro ku Banyarwanda ko bagomba gutekereza ibyagutse.

Ati “Ntahandi twabikura uretse kugira FPR irangajwe imbere na Nyakubahwa Chairman Paul Kagame. Ibi byose tugeraho ntibyashoboka tudafite Umuryango FPR-Inkotanyi urangajwe imbere n’Intore Nkuru, batugira inama.”

Tuyisenge Julienne avuga ko uretse n’ibi, afite n’ubuhamya bw’ibyo abona byakomeje kugerwaho kuva Umuryango FPR-Inkotanyi wayobora by’umwihariko ibigezweho muri iyi myaka irindwi, bityo ko ntacyabuza abanyamuryango bo muri Nyarugunga kuzahundagaza amajwi kuri Chairman Paul Kagame, bakamutora 100%.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Nyarugunga bishimiye kwamamaza Umukandida wabo Paul Kagame
Bavuga ko kumutora ari 100%
Hon Tito Rutaremara, na we yari yitabiriye iki gikorwa

Abategarugori bavuga bo bafite umwihariko

Ibyo gushimira imiyoborere myiza ni byinshi
Umuhanzi Senderi yaje kubafasha gususuruka
Umurenge wa Nyarugunga wagiye wegukana n’ibikombe kubera imiyoborere myiza

Kuri Monique n’abandi banyamuryango, Morale yari yose kubera kwitegura kuzajya kwitorera Chairman Paul Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 16 =

Previous Post

Lady Gaga Pulled Off One of the Best Halftime Shows Ever

Next Post

Byinshi wamenya ku ndwara zitandura zihitana benshi mu Rwanda n’ibyo benshi bataziziho

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi wamenya ku ndwara zitandura zihitana benshi mu Rwanda n’ibyo benshi bataziziho

Byinshi wamenya ku ndwara zitandura zihitana benshi mu Rwanda n’ibyo benshi bataziziho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.