Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

radiotv10by radiotv10
21/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice bituwe cyane birimo Mpeti, na Nzibira mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ibi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu butumwa bwe, yavuze ko iri Huriro ryifuza kumenyesha Umuryango mpuzamahanga ko “hakomeje kubaho kurenga ku gahenge bikorwa n’uruhande rwishyize hamwe ry’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Yakomeje agira ati “Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, hagabwe ibitero hifashishijwe za drones CH-4, zagabye ibitero binyuranye byibasiye ibice bituwemo cyane n’abaturage bya Mpeti, Nzibira no mu nkengero zabyo, byahitanye mu buryo bubabaje ubuzima bw’abaturage b’abasivile.”

Kanyuka kandi yaboneyeho kumenyesha abaturage bagizweho ingaruka n’ibi bitero ko iri Huriro rya AFC/M23 ryifatanyije na bo, kandi abizeza ko rigiye gukora ibishoboka rikabarinda, rikanaburizamo ibi bitero rikajya kubirandurira ku isoko y’aho bitegurirwa.

Ibi bitero bikomeje kugabwa n’uruhande rurwanirira Leta ya DRC, bikomeje kuba mu gihe nta byumweru bibiri birashira Guverinoma y’iki Gihugu isinyanye amasezerano na AFC/M23 agamije gushyiraho urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kemejwe.

Aya masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar tariki 14 Ukwakira 2025, yatindiye uruhande rwa Leta, kuko nyuma y’amasaha macye gusa ashyizweho umukono, n’ubundi rwahise rugaba ibitero bya rutura mu bice bigenzurwa na AFC/M23 byo mu Ntara za Kivu zombi; Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, aho na bwo byari byamaganywe n’iri Huriro rigizwe n’Abanyekongo bahagurukiye kurandura ibikorwa bibi byimakajwe n’ubutegetsi bwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 1 =

Previous Post

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.