Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zavumbuye intwaro zari zarahishwe n’ibyihebe, zirimo imbunda ndetse n’ibisasu binini.
Izi ntwaro zabonywe n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ku wa 15 Ukwakira 2022.
Zabonetse mu bubiko bw’ibyihebe biherereye muri Mbau mu majyepfi ashyira uburasirazuba y’Akarere ka Mocimboa da Paia, aho bikekwa ko izi mbunda zahahishwe muri 2021.
Izi ntwazo zatahuwe na RDF, zirimo imbunda zibarirwa muri magana zirimo into ndetse n’inini zirasa amabombe.
Ubuyobozi b’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko izi ntwaro zahishwe n’ibyihebe ubwo igisirikare cy’u Rwanda kirukanaga ibi byihebe kikabikura mu birindiro byabyo mu bice bya Siri 1 na Siri 2 byombo byo muri Mbau.
Ibikorwa cyo gushakisha izi ntwaro, kibaye mu gihe ibi byihebe biri kwisuganya ngo bibe byagaruka guhungubanya umutekano ariko Ingabo z’u Rwanda zikaba zikomeje kuryamira amajanja.
RADIOTV10