Thursday, May 15, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wakatiwe imyaka 6 yabwiye Urukiko ibibazo yagiriye muri Gereza

radiotv10by radiotv10
16/11/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wakatiwe imyaka 6 yabwiye Urukiko ibibazo yagiriye muri Gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Rwamuganza Caleb ubu wakatiwe gufungwa imyaka itandatu yabwiye Urukiko ko yagiriye ibibazo muri Gereza aho afungiye, we na bagenzi be baregwa hamwe basaba kurekurwa by’agateganyo.

Rwamuganza Caleb aregwa hamwee na Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi mukuru wa Rwanda Housing Authority ndetse na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Miniseteri y’imari n’igenamigambi.

Aba bagabo bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo gufungwa imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya Miliyari 1,8 Frw, bahamijwe icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso mu gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko no kugira akagambane mu ipiganwa ry’isoko rya Leta.

Caleb Rwamuganza wunganirwa mu mategeko na Me Nkundabarashi Moïse, yabwiye urukiko ko yifuza kurekurwa by’agateganyo akazaburana ubujurire mu rukiko rukuru adafunze kuko ubundi gukurikirana umuntu adafunze ari ryo hame.

Rwamuganza Caleb yabwiye urukiko ko nyuma yo kugera muri Gereza ya Nyarugenge yahagiriye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bw’umugongo, akaba asaba kurekurwa ngo ajye kwivuza.

Me Nkundabarashi uherutse gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yavuze ko ibyo umukiliya we asaba abyemererwa n’amategeko bityo ko akwiye kurekurwa.

Abaregwa hamwe na Caleb, na bo batsindagiye ubu busabe basaba ko barekurwa ubundi bakazaburana ubujurire bwabo bari hanze.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha butangaje ko icyemezo kuri ubu busabe bw’abaregwa kizava mu bushishozi bw’Urukiko, Umucamanza yahise yanzura ko urukiko ruzasoma umwanzuro tariki 22 Ugushyingo 2021.

Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Umwana usoma ibitabo mu ishuri arigaragaza…Umwe muri bo yatanze ubuhamya

Next Post

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe Cyuma Hassan ngo hari icyaha yahamijwe kitagihanwa

Related Posts

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

by radiotv10
14/05/2025
0

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
14/05/2025
0

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

by radiotv10
14/05/2025
0

Bamwe mu bazi umugabo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we yibyariye akamuca umutwe, bavuga ko ashobora kuba yaramujije...

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

by radiotv10
14/05/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batagipfa kunyura mu nzira iva isantere ya Mahoko yerecyeza...

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe Cyuma Hassan ngo hari icyaha yahamijwe kitagihanwa

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe Cyuma Hassan ngo hari icyaha yahamijwe kitagihanwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.