Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Cameroon: Abana bari bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba ukabajyana mu kindi Gihugu bacyuwe

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Cameroon: Abana bari bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba ukabajyana mu kindi Gihugu bacyuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abana 13 bari bashimwe n’umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram ukabajyana muri Nigeria, ubakuye muri Cameroon, batabawe, basubizwe mu Gihugu cyabo.

Aba bana basubijwe iwabo nyuma y’ibyumweru bibiri bashimuswe n’abo bikekwa ko abarwanyi ba Boko Haram, babakuye ahitwa Zigague muri Cameroun.

Ubu basubijwe mu mujyi wa Maroua, umurwa mukuru w’Intara y’Amajyaruguru y’Igihugu cya Cameroon bari bakuwemo ubwo bashimutwaga.

Abana bari baraburiwe irengero ku itariki 13 Kanama ubwo bajyanwaga mu modoka itwara abagenzi. Nubwo Umwe muri bo yishwe nyuma yuko amafaranga yari yatswe umuryango we ngo arekurwe, atatanzwe ku gihe.

Abri barashimuswe, barimo bakomoka mu Gihugu cya Tchad n’abanyeshuri 13 b’Abanya-Cameroun, bose babohowe n’ingabo z’Igihugu cya Cameroon.

Midjiyawa Bakari, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru y’Igihugu, yagize ati “Abashimuswe bari bajyanywe mu Gihugu cya Nigeria mu bice byo kure y’umujyi, ariko kubera ubufatanye bw’ingabo zacu, ndetse n’abaturage ubwabo, buri wese yagize uruhare rwe, kandi twabashije kubabohoza.”

Bryan Bessala w’imyaka 19, umwe mu bashimuswe ntiyabashije kurokoka kuko yishwe n’abamushimuse, nyuma yuko amafaranga yo kumucungura atabonekeye igihe ntarengwa cy’aamasaha 24 cyari cyatanzwe.

Ababyeyi be, n’abaturage ba Cameroun bakaba bakomeje gusaba Leta gushakisha umurambo ugashyingirwa mu cyubahiro.

Muri Cameroon, byumwihariko mu Turere twa Logone na Chari, Mayo Sava na Mayi Tsanaga, bahanganye n’ibikorwa byo gushimuta, bikorwa n’umutwe witwaje intwaro wa Boko Haram, aho ikibazo gikomeje kwiyongera no gutera ubwoba abaturage bahatuye.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 3 =

Previous Post

Amakuru mashya: Abarimo abanyamakuru baregwa mu rubanza rumwe n’Abofisiye muri RDF bafatiwe icyemezo kibafungura

Next Post

Batswe amafaranga bizezwa inkunga none amaso yaheze mu kirere

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Batswe amafaranga bizezwa inkunga none amaso yaheze mu kirere

Batswe amafaranga bizezwa inkunga none amaso yaheze mu kirere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.