Abana 13 bari bashimwe n’umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram ukabajyana muri Nigeria, ubakuye muri Cameroon, batabawe, basubizwe mu Gihugu cyabo.
Aba bana basubijwe iwabo nyuma y’ibyumweru bibiri bashimuswe n’abo bikekwa ko abarwanyi ba Boko Haram, babakuye ahitwa Zigague muri Cameroun.
Ubu basubijwe mu mujyi wa Maroua, umurwa mukuru w’Intara y’Amajyaruguru y’Igihugu cya Cameroon bari bakuwemo ubwo bashimutwaga.
Abana bari baraburiwe irengero ku itariki 13 Kanama ubwo bajyanwaga mu modoka itwara abagenzi. Nubwo Umwe muri bo yishwe nyuma yuko amafaranga yari yatswe umuryango we ngo arekurwe, atatanzwe ku gihe.
Abri barashimuswe, barimo bakomoka mu Gihugu cya Tchad n’abanyeshuri 13 b’Abanya-Cameroun, bose babohowe n’ingabo z’Igihugu cya Cameroon.
Midjiyawa Bakari, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru y’Igihugu, yagize ati “Abashimuswe bari bajyanywe mu Gihugu cya Nigeria mu bice byo kure y’umujyi, ariko kubera ubufatanye bw’ingabo zacu, ndetse n’abaturage ubwabo, buri wese yagize uruhare rwe, kandi twabashije kubabohoza.”
Bryan Bessala w’imyaka 19, umwe mu bashimuswe ntiyabashije kurokoka kuko yishwe n’abamushimuse, nyuma yuko amafaranga yo kumucungura atabonekeye igihe ntarengwa cy’aamasaha 24 cyari cyatanzwe.
Ababyeyi be, n’abaturage ba Cameroun bakaba bakomeje gusaba Leta gushakisha umurambo ugashyingirwa mu cyubahiro.
Muri Cameroon, byumwihariko mu Turere twa Logone na Chari, Mayo Sava na Mayi Tsanaga, bahanganye n’ibikorwa byo gushimuta, bikorwa n’umutwe witwaje intwaro wa Boko Haram, aho ikibazo gikomeje kwiyongera no gutera ubwoba abaturage bahatuye.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10