• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Canada yemeye kwakira umurambo wa Bicamumpaka wabaye muri Leta y’Abatabazi umaze ibyumweru 3 apfuye

radiotv10by radiotv10
06/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Canada yemeye kwakira umurambo wa Bicamumpaka wabaye muri Leta y’Abatabazi umaze ibyumweru 3 apfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Leta ya Canada yari yaranze kwakira Jérôme Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Leta yiyise iy’Abatabazi, yemeye kwakira umurambo we nyuma y’ibyumweru bitatu apfiriye muri Kenya.

Uyu Jérôme Bicamumpaka wari waraburanishwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha, rukamugira umwere, yapfuye mu kwezi gushize, akaba amaze ibyumweru bitatu.

Uyu wabaye umunyapolitiki mu butegetsi bwateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi, yari umwe mu Banyarwanda bagombaga koherezwa muri Neger nyuma y’uko iki Gihugu kigiranye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye yo koherezayo bamwe mu Banyarwanda baburanishijwe na ICTR/TPIR bari bararangije ibihano n’abagizwe abere.

Gusa uyu mugabo yasigaye i Arusha ubwo bamwe muri abo Banyarwanda bajyaga muri Niger, kubera uburwayi yari amaranye igihe.

Leta ya Canada yari yaranze kwakira uyu Jérôme Bicamumpaka, yashyize yemera kwakira umurambo we kugira ngo ushyinguwe muri iki Gihugu.

Jeannine Hakizimana Bicamumpaka wari warashakanye n’uyu mugabo, yabwiye Ijwi rya Amerika ko bishimiye kuba iki Gihugu cyemeye kwakira umurambo w’umugabo we nubwo kimwakiriye yaramaze kuva mu mubiri w’abazima.

Yagize ati “Cyari icyifuzo cya nyakwigendera ariko ni n’icyifuzo cy’abana be, twabonye batwemereye turiruhutsa kuko byari ngombwa ko aza nibura iyo myaka banze ko aza ngo tubane hano ariko nibura tujye tubasha kumenya ko ari hano aho yifuje kuba kuva bamurekura.”

Jérôme Bicamumpaka ndetse n’umuryango we, bari bifuje ko uyu mugabo wari ukurikiranyweho Jenoside Yakorewe Abatutsi asanga umuryango we muri Canada ariko guverinoma y’iki Gihugu irabyanga.

Jeannine Hakizimana Bicamumpaka yavuze ko kuba iki Gihugu cyaranze kwakira umugabo we ubwo yari akiriho, ari ukumwigirizaho nkana.

Ati “Nabonye ko iki Gihugu cyamuciriye nk’urubanza rwa Pilato kubera ko igihe yari akiriho ntacyo tutakoze kugira ngo tubereke ko uyu mugabo ari umwere kandi ko nta kintu cyahungabanya ubutegetsi bwa hano. Kuba bamwakiriye nyuma yo kwitaba Imana, nyine tugumana intimba y’uko banze kumwakira.”

Uyu mugore wa Jérôme Bicamumpaka avuga ko bazakomeza guharanira ko umugabo we azahanagurwaho ubusembwa yashatse gusigwa na Canada ubwo yari akiri muzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − one =

Previous Post

Kuba turi Igihugu cyakira neza abantu ntibiha uburenganzira abaturanyi kutuvogera- Tshisekedi

Next Post

Volleyball: REG na APR Women zegukanye irushanwa ryo Kwibuka28

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Volleyball: REG na APR Women zegukanye irushanwa ryo Kwibuka28

Volleyball: REG na APR Women zegukanye irushanwa ryo Kwibuka28

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.