Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Canada yemeye kwakira umurambo wa Bicamumpaka wabaye muri Leta y’Abatabazi umaze ibyumweru 3 apfuye

radiotv10by radiotv10
06/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Canada yemeye kwakira umurambo wa Bicamumpaka wabaye muri Leta y’Abatabazi umaze ibyumweru 3 apfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Leta ya Canada yari yaranze kwakira Jérôme Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Leta yiyise iy’Abatabazi, yemeye kwakira umurambo we nyuma y’ibyumweru bitatu apfiriye muri Kenya.

Uyu Jérôme Bicamumpaka wari waraburanishwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha, rukamugira umwere, yapfuye mu kwezi gushize, akaba amaze ibyumweru bitatu.

Uyu wabaye umunyapolitiki mu butegetsi bwateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi, yari umwe mu Banyarwanda bagombaga koherezwa muri Neger nyuma y’uko iki Gihugu kigiranye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye yo koherezayo bamwe mu Banyarwanda baburanishijwe na ICTR/TPIR bari bararangije ibihano n’abagizwe abere.

Gusa uyu mugabo yasigaye i Arusha ubwo bamwe muri abo Banyarwanda bajyaga muri Niger, kubera uburwayi yari amaranye igihe.

Leta ya Canada yari yaranze kwakira uyu Jérôme Bicamumpaka, yashyize yemera kwakira umurambo we kugira ngo ushyinguwe muri iki Gihugu.

Jeannine Hakizimana Bicamumpaka wari warashakanye n’uyu mugabo, yabwiye Ijwi rya Amerika ko bishimiye kuba iki Gihugu cyemeye kwakira umurambo w’umugabo we nubwo kimwakiriye yaramaze kuva mu mubiri w’abazima.

Yagize ati “Cyari icyifuzo cya nyakwigendera ariko ni n’icyifuzo cy’abana be, twabonye batwemereye turiruhutsa kuko byari ngombwa ko aza nibura iyo myaka banze ko aza ngo tubane hano ariko nibura tujye tubasha kumenya ko ari hano aho yifuje kuba kuva bamurekura.”

Jérôme Bicamumpaka ndetse n’umuryango we, bari bifuje ko uyu mugabo wari ukurikiranyweho Jenoside Yakorewe Abatutsi asanga umuryango we muri Canada ariko guverinoma y’iki Gihugu irabyanga.

Jeannine Hakizimana Bicamumpaka yavuze ko kuba iki Gihugu cyaranze kwakira umugabo we ubwo yari akiriho, ari ukumwigirizaho nkana.

Ati “Nabonye ko iki Gihugu cyamuciriye nk’urubanza rwa Pilato kubera ko igihe yari akiriho ntacyo tutakoze kugira ngo tubereke ko uyu mugabo ari umwere kandi ko nta kintu cyahungabanya ubutegetsi bwa hano. Kuba bamwakiriye nyuma yo kwitaba Imana, nyine tugumana intimba y’uko banze kumwakira.”

Uyu mugore wa Jérôme Bicamumpaka avuga ko bazakomeza guharanira ko umugabo we azahanagurwaho ubusembwa yashatse gusigwa na Canada ubwo yari akiri muzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Kuba turi Igihugu cyakira neza abantu ntibiha uburenganzira abaturanyi kutuvogera- Tshisekedi

Next Post

Volleyball: REG na APR Women zegukanye irushanwa ryo Kwibuka28

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Volleyball: REG na APR Women zegukanye irushanwa ryo Kwibuka28

Volleyball: REG na APR Women zegukanye irushanwa ryo Kwibuka28

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.