Afande Capitaine Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, ni umwe mu Banyarwanda bazindukiye mu gikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Cap. Ian Kagame usanzwe ari umwe mu basirikare bo mu itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zirinda Abayobozi Bakuru, ni n’Ubuheture bwa Perezida Paul Kagame na we uri mu bahatanira kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times, avuga ko Ian Kagame usanzwe ari umwe mu Ngabo z’u Rwanda, yatoreye ku biro by’itora byo kuri SOS Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza Ian Kagame ari ku murongo kuri site y’itora, aninjira mu cyumba cy’itora, akabanza gusobanurirwa amabwiriza y’itora, ubundi agashyikirizwa urupapuro ry’itora, akabanza kujya mu bwihugiko yatoreyemo Perezida wa Repubulika, agakurikizaho mu bwo yatoreyemo Abadepite.
Aha ku ishuri rya SOS Kagugu, ni na ho biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi, na Madamu Jeannette Kagame, bari butorera, akaba ari na ho basanzwe batuye.
RADIOTV10