Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: CG (Rtd) Gasana imbere y’Urukiko yarusabye kurekurwa anagaragaza impamvu

radiotv10by radiotv10
10/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
UPDATE: CG (Rtd) Gasana imbere y’Urukiko yarusabye kurekurwa anagaragaza impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke, yasabye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera ngo abe yahunga Igihugu yakoreye imirimo itandukanye.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana aregwa ibyaha bibiri; gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ndetse n’icyaha cyo kwaka cyangwa kwakira indonke.

Bwa mbere ubwo Gasana yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare mu Ntara yari abereye Guverineri, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ku cyicaro cy’uru Rukiko hari hakajijwe umutekano, ku buryo nta munyamakuru wari wemerewe kwinjirana mu cyuma cy’iburanisha igikoresho cy’ikoranabuhanga gishobora gufata amajwi cyangwa amashusho.

CG (Rtd) Gasana wagejejwe ku cyicaro cy’Urukiko mu gitonco cya kare habura amasaha agera kuri abiri ngo iburanisha ritangire, yaje mu modoka y’Urwego rw’Igihugugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) isanzwe itwara abakekwaho ibyaha.

Ubwo Umucamanza yabazaga uregwa niba aburana yemera ibyaha akekwaho, yavuze ko byombi abihakana.

Ubushinjacyaha buri gusabira uregwa gukurikiranwa afunzwe, wahawe umwanya ngo busobanure impamvu zikomeye bushingiraho bumusabira gufatirwa iki cyemezo, busobanura ibyagezweho mu iperereza.

Inteko y’Ubushinjacyaha ivuga ko ibiregwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana bishingiye ku bwumvikane butanyuze mu mucyo yagiranye n’umushoramari witwa Eric Karinganire wari watsindiye isoko ryo kugeza amazi mu bice binyuranye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu rwiyemezamirimo yahuye n’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga zirimo kutabona umuriro uhagije wo kugeza amazi mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, ari bwo yiyambazaga Gasana wari Guverineri.

Emmanuel Gasana wari wizeje uyu rwiyemezamirimo kuzamukorera ubuvugizi, bahuriye muri hoteli imwe y’i Nyagatare muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022, amutekerereza iby’iki kibazo, undi amubwira ko kugira ngo amufashe, na we yabanza kumufasha kuzamura amazi munsi y’ubutaka mu isambu ye iherereye mu Murenge wa Katabagemu, kugira ngo ajye akoreshwa mu kuhira imyaka.

Uyu rwiyemezamirimo Karinganire yagiye gupima niba mu isambu ya Gasana harimo amazi, asanga arimo, ubundi ayazamura nk’uko yari yabisabwe na Gasana, mu mushinga yakoresheje amafaranga y’imisanzu yari yatanzwe n’abaturage ba Rwamagana na bo bifuzaga ko abagereza amazi mu mirima.

Gasana amaze gukorerwa ibyo yari yasabye Karinganire, yatangiye gusaba abayobozi b’Uturere twa Rwamagana na Gatsibo gufasha uyu rwiyemezamirimo.

Gusa ngo amaze kubona ko bishobora kuzateza ikibazo, yahagaritse ibi bikorwa yari yakorewe n’uyu rwiyemezamirimo.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso bushingiraho nk’impamvu zikomeye zituma bukeka ko Gasana yakoze ibyaha akekwaho nko kuba RIB yarasanze imashini zikwirakwiza amazi mu mirima yashyiriweho n’uyu rwiyemezamirimo ndetse n’amafoto yagiye amwoherereza amugaragariza aho imirimo yo kumukorera ibi bikorwa yabaga igeze.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko mu ibazwa rya Gasana, yiyemereye ko yaganiriye na Karinganire, ndetse ko yamukoreye ibyo bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw, kandi atamwishyuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi bimenyetso bigize impamvu zikomeye, bushingiraho busaba ko CG (Rtd) Gasana afatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, agakurikiranwa afunze.

Bwavuze kandi ko kuba uregwa yakurikiranwa afunze, ari bwo buryo bwo kuba yabonekera igihe ndetse hakaba hari impungenge ko yatoroka mu gihe yaba afunguwe, kandi ko n’ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, nk’uko biteganya n’itegeko.

 

Yavuze ko adashobora gutoroka ubutabera

Gasana n’abamwunganira mu mategeko babwiye Urukiko ibyo Gasana yakoraga byari mu nyungu z’abaturage, ahubwo ko uriya rwimezamirimo yabigize ikibazo nyuma y’uko uyu wa Guverineri agaragaje ibyo atubahirije, bigatuma atabwa muri yombi, ku buryo yashatse kumwihimuraho.

Abanyamategeko ba CG (Rtd) Gasana bavuga ko ibyagaragajwe n’Ubushinjacyaha, bitagize ibimenyetso bifatika byatuma umukiliya wabo akurikiranwa afunze.

Uruhande rw’uregwa kandi rwavuze ko afite indwara eshatu amaranye imyaka irindwi, bityo ko akwiye kurekurwa akajya akurikiranwa ari hanze, ndetse ruvuga ko adashobora gutoroka ubutabera kuko yanakoze imirimo inyuranye mu Gihugu, akaba anafite umuryango n’ibikorwa.

Uregwa ndetse n’abamwunganira banatanga abishingizi babiri barimo umugore we, bashobora gukurikiranwa mu gihe yaba atorotse.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, rwahise rupfundikira urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, rwemeza ko ruzasoma icyemezo cyarwo mu cyumweru gitaha, tariki 15 Ugushyingo 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 6 =

Previous Post

Igisirikare cy’u Burundi kikomwa na M23 nacyo kirayishinja ibyo kivuga ko kitakwihanganira

Next Post

Uwabaye Miss Rwanda aritegura kwibaruka

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye Miss Rwanda aritegura kwibaruka

Uwabaye Miss Rwanda aritegura kwibaruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.