• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Chad: Hahise hakekwa abari inyuma y’igitero cyagabwe ku biro by’ubutasi n’icyabibateye

radiotv10by radiotv10
29/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Chad: Hahise hakekwa abari inyuma y’igitero cyagabwe ku biro by’ubutasi n’icyabibateye
Share on FacebookShare on Twitter

Igitero cyagabwe ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe iperereza muri Chad, birakekwa ko cyagabwe n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki Gihugu.

Iki gitero cyagabwe ku cyicaro gikuru cya ANSE (National Security Agency) biherereye mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu, i N’Djamena.

Iki gitero cyaguyemo abantu benshi, kirashinjwa ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Yaya Dillo, nyuma y’uko hari abarwanashyaka baryo bafunzwe bashinjwa gushaka kwica Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri iki Gihugu.

Nubwo uyu mugabo Yaya Dillo ari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Chad buyobowe na General Mahamat Deby Itno, bombi bafitanye isano, kuko ba Se bavukana.

General Mahamat Deby Itno yafashe ubutegetsi nyuma yaho se General Idriss Deby Itno wari Perezida w’iki Gihugu yiciwe mu bitero byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Chad muri 2021.

Nyuma y’urupfu rwe, bombori bombori yarazamutse mu Gihugu bamwe bavuga ko ashobora kuba yagambaniwe n’abo mu muryango we kugira ngo bamusimbure ku butegetsi.

Ubushyamirane bwa Perezida Mahamat Deby Itno na mukuru we wo kwa se wabo Yaya Dillo utavuga rumwe n’ubutegetsi, buzamutse cyane nyuma y’uko Igihugu gitangaje amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki 06 Gicurasi uyu mwaka, bombi bakavuga ko baziyamamaza kuri uwo mwanya.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − twelve =

Previous Post

Hamenyekanye abakekwaho kwica umuraperi w’ikirangirire nyuma y’umwaka apfuye

Next Post

Ikindi Gihugu cyo muri Afurika cyemeje igihano cy’igifungo ku batinganyi

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Ikindi Gihugu cyo muri Afurika cyemeje igihano cy’igifungo ku batinganyi

Ikindi Gihugu cyo muri Afurika cyemeje igihano cy'igifungo ku batinganyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.