Chad: Inyeshyamba zishe Perezida zakorewe ibitarakekwaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta ya Chad yababariye inyeshyamba 380 zari zarakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Idriss Déby Itno wahoze ari Perezida waguye ku rugamba, zihita zinarekurwa.

Muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo inyeshyamba zirenga 400 zakatiwe mu rubanza zaburanishijwemo ku byaha by’iterabwoba, gushyira abana mu gisirikare, no kwica Maréchal Idriss Déby wari Umukuru w’Igihugu wiciwe ku rugamba muri Mata 2021.

Izindi Nkuru

Izi nyeshyamba zikaba zahawe imbabazi na Perezida w’inzibacyuho wa Chad, Generali Mahamat Idriss Déby, akaba n’umuhungu Idriss Déby Itno wishwe z’izi nyeshyamba zababariwe.

Uyu Generali Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa nyakwigendera, ni na we wamusimbuye ku butegetsi.

Gusa izi mbabazi ntizireba umukuru w’izi nyeshyamba Mahamat Mahdi Ali, ukirimo gushakishwa kugeza Ubu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru