Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Cibitoke: Habonetse imirambo y’abambaye uniform ya FARDC bikekwa ko ari FLN yitegura gutera u Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/07/2022
in MU RWANDA
0
Cibitoke: Habonetse imirambo y’abambaye uniform ya FARDC bikekwa ko ari FLN yitegura gutera u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Ishyamba rya Kibira mu Ntara ya Cibitoke yegereye u Rwanda ahasanzwe hari ibirindiro by’umutwe wa FLN bivugwa ko uri mu myiteguro yo kugaba ibitero mu Rwanda, habonetse imirambo ine irimo itatu y’abambaye impuzankano ya FARDC.

Iyi mirambo ine yabonetse muri iri shyamba rya Kibira ahamaze iminsi hagaragara inyeshyamba z’umutwe wa FLN urwanya u Rwanda, zimaze iminsi ziteza umutekano mucye mu Cibitoke.

Yabonywe n’abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano muri iri shyamba rya Kibira, ku musozi wa Gafumbegeti muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi.

Amakuru dukesha SOS Médias Burundi, avuga ko imirambo itatu muri iyi ine, ari iy’abantu bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Umwe mu bo mu Gisirikare cy’u Burundi, yatangaje ko bafite amakuru ko “izi nyeshyamba zisanzwe zifite ibirindiro mu misozi ya Mukoma, Gafumbegeti na Rutorero mu ishyamba rya Kibira zitegura kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.”

Yavuze ko igisirikare cy’u Burundi cyabagabyeho ibitero byinshi kugira ngo bace intege izi nyeshyamba zifite imigambi mibisha aho zinamaze iminsi ziteza umutekano mucye mu baturage zibasahura.

Undi watanze amakuru, yemeza ko hari abandi barwanyi benshi ba FLN baguye mu bitero byagabwe n’igisirikare cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize.

Undi mu basirikare b’u Burundi, yavuze ko izi nyeshyamba zikomeje gukora ibikorwa binyuranye zambukiranya umupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bakaba barigaruriye ibirombe bya Zahabu mu ishyamba rya Kibira.

Yagize ati “Inteho y’ibi bitero kandi no uguhagarika ibikorwa byo kwiba zahabu kandi intego yacu tugiye kuyigeraho.

SOS Médias Burundi ivuga ko u Burundi ndetse n’u Rwanda, bohereje abasirikare benshi muri aka gace aho izi nyeshyamba zikunze kwinjira mu Rwanda zinyuze mu mugezi wa Ruhwa.

Umutwe wa FLN wakunze kugaba ibitero mu Rwanda, uvuye muri iri shyamba rya Kibira, ariko bamwe mu barwanyi bawo ntibasubiragayo kuko bivunwaga n’Igisirikare cy’u Rwanda ndetse bakanafata bimwe mu bikoresho byabo birimo n’imbunda n’amasasu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 7 =

Previous Post

Amashusho y’umwana wayobewe Papa we hagati y’impanga z’abagabo akomeje guca ibintu

Next Post

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagiye kongera guhura nyuma y’ukwezi baganiriye ku bya DRC&M23

Related Posts

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Imodoka ya bisi ikoresha amashyarazi y’imwe muri sosiyete itwara abagenzi, yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga nyuma y’iminsi micye hari indi...

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

by radiotv10
19/06/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, yakoze ibitemewe, ndetse ko yatangiye kubazwa icyabimuteye....

Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo

Eng- Controversial explanations by a school Head accused of selling student’s food

by radiotv10
19/06/2025
0

The head of Munoga Primary School in Ngamba Sector, Kamonyi District, Nsengimana, is accused of selling 150kgs of students’ food....

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
19/06/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje mu biganiro byahuje iy’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

by radiotv10
19/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Uganda (UPDF) ziri mu biganiro by’iminsi itatu bibaye ku nshuro ya gatanu bihuza abakuriye...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagiye kongera guhura nyuma y’ukwezi baganiriye ku bya DRC&M23

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagiye kongera guhura nyuma y’ukwezi baganiriye ku bya DRC&M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.