Cibitoke: Habonetse imirambo y’abambaye uniform ya FARDC bikekwa ko ari FLN yitegura gutera u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Ishyamba rya Kibira mu Ntara ya Cibitoke yegereye u Rwanda ahasanzwe hari ibirindiro by’umutwe wa FLN bivugwa ko uri mu myiteguro yo kugaba ibitero mu Rwanda, habonetse imirambo ine irimo itatu y’abambaye impuzankano ya FARDC.

Iyi mirambo ine yabonetse muri iri shyamba rya Kibira ahamaze iminsi hagaragara inyeshyamba z’umutwe wa FLN urwanya u Rwanda, zimaze iminsi ziteza umutekano mucye mu Cibitoke.

Izindi Nkuru

Yabonywe n’abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano muri iri shyamba rya Kibira, ku musozi wa Gafumbegeti muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi.

Amakuru dukesha SOS Médias Burundi, avuga ko imirambo itatu muri iyi ine, ari iy’abantu bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Umwe mu bo mu Gisirikare cy’u Burundi, yatangaje ko bafite amakuru ko “izi nyeshyamba zisanzwe zifite ibirindiro mu misozi ya Mukoma, Gafumbegeti na Rutorero mu ishyamba rya Kibira zitegura kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.”

Yavuze ko igisirikare cy’u Burundi cyabagabyeho ibitero byinshi kugira ngo bace intege izi nyeshyamba zifite imigambi mibisha aho zinamaze iminsi ziteza umutekano mucye mu baturage zibasahura.

Undi watanze amakuru, yemeza ko hari abandi barwanyi benshi ba FLN baguye mu bitero byagabwe n’igisirikare cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize.

Undi mu basirikare b’u Burundi, yavuze ko izi nyeshyamba zikomeje gukora ibikorwa binyuranye zambukiranya umupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bakaba barigaruriye ibirombe bya Zahabu mu ishyamba rya Kibira.

Yagize ati “Inteho y’ibi bitero kandi no uguhagarika ibikorwa byo kwiba zahabu kandi intego yacu tugiye kuyigeraho.

SOS Médias Burundi ivuga ko u Burundi ndetse n’u Rwanda, bohereje abasirikare benshi muri aka gace aho izi nyeshyamba zikunze kwinjira mu Rwanda zinyuze mu mugezi wa Ruhwa.

Umutwe wa FLN wakunze kugaba ibitero mu Rwanda, uvuye muri iri shyamba rya Kibira, ariko bamwe mu barwanyi bawo ntibasubiragayo kuko bivunwaga n’Igisirikare cy’u Rwanda ndetse bakanafata bimwe mu bikoresho byabo birimo n’imbunda n’amasasu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru