Col Patrick Nyirishema wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), ni umwe mu bahawe impamyabumenyi mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo muri Kenya.
Amakuru yo kurangiza mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya kwa Col Patrick Nyirishema, yatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya Gihugu, Ernest Rwamucyo.
Mu butumwa bushimira uyu musirikare wo mu Bofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Amb. Rwamucyo yavuze ko “Col. Patrick Nyirishema yahawe impamyabumenyi na National Defence College -Kenya (NDU Kenya)” kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025.
Ati “Byanshimishije cyane kandi bintera ishema bikomeye kumva uburyo witwaye neza ndetse n’uruhare rukomeye watanze mu myigishirize mu gihe cy’amasomo. RDF idutera ishema.”
Col Patrick Nyirishema yazamuwe mu mapeti muri Nzeri 2021 ubwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenge wa RDF, yazamuraga mu mapeti bamwe mu basirikare bakuru.
Nyirishema icyo gihe wakuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, agahabwa irya Colonel, yari amaze umwaka asimbuwe ku nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), yari yakuweho mu kwezi k’Ukuboza 2020, ari na bwo yakomezaga inshingano mu Ngabo z’u Rwanda.
Uyu Musirikare uri mu Bofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, azwi cyane mu buyobozi bw’uru Rwego ‘RURA’, dore yo yaruyoboye imyaka itandatu, kuva muri Nyakanga 2014 kugeza tariki 14 Ukuboza 2020, ubwo yasimbuzwaga kuri izi nshingano.


RADIOTV10