Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya

radiotv10by radiotv10
28/05/2025
in MU RWANDA
0
Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Col Patrick Nyirishema wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), ni umwe mu bahawe impamyabumenyi mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo muri Kenya.

Amakuru yo kurangiza mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya kwa Col Patrick Nyirishema, yatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya Gihugu, Ernest Rwamucyo.

Mu butumwa bushimira uyu musirikare wo mu Bofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Amb. Rwamucyo yavuze ko “Col. Patrick Nyirishema yahawe impamyabumenyi na National Defence College -Kenya (NDU Kenya)” kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025.

Ati “Byanshimishije cyane kandi bintera ishema bikomeye kumva uburyo witwaye neza ndetse n’uruhare rukomeye watanze mu myigishirize mu gihe cy’amasomo. RDF idutera ishema.”

Col Patrick Nyirishema yazamuwe mu mapeti muri Nzeri 2021 ubwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenge wa RDF, yazamuraga mu mapeti bamwe mu basirikare bakuru.

Nyirishema icyo gihe wakuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, agahabwa irya Colonel, yari amaze umwaka asimbuwe ku nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), yari yakuweho mu kwezi k’Ukuboza 2020, ari na bwo yakomezaga inshingano mu Ngabo z’u Rwanda.

Uyu Musirikare uri mu Bofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, azwi cyane mu buyobozi bw’uru Rwego ‘RURA’, dore yo yaruyoboye imyaka itandatu, kuva muri Nyakanga 2014 kugeza tariki 14 Ukuboza 2020, ubwo yasimbuzwaga kuri izi nshingano.

Ubwo Col Patrick Nyirishema yatambukaga ajya gushyikira impamyabumenyi
Amb. Ernest Rwamucyo yitabiriye iki gikorwa anashimira Col Nyirishema

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 18 =

Previous Post

Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye

Next Post

Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera

Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.