Guverinoma y’Ibirwa bya Comoros yashyizeho isaha ntarengwa yo kuba abaturage bageze mu ngo zabo, nyuma y’uko hari abigaragambije bamagana ibyavuye mu matora ye Perezida, bagakozanyaho n’abashinzwe umutekano.
Aba baturage bakoze imyigaragambyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, bamaganaga ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yasize Perezida Azali Assoumani yongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu cy’ibirwa bya Comoros.
Ni mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yasabye ko amatora yateshwa agaciro, ndetse agasubirwamo kuko bavuga ko yabayemo buriganya.
Mu guhosha iyo myigaragambyo, Polisi yateye ibyuka biryana mu maso abaturage bigaragambyaga mu mihanda y’umurwa mukuru wa Moroni, ndetse bamwe batabwa muri yombi, bashinjwa guhungabanya umutekano rusange.
Ku wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024 ni bwo Komisiyo y’Amatora muri Comoros yatangaje ko yatsinze amatora n’amajwi 63%, mu gihe 16% by’abaturage bose batuye Igihugu aribo bari bemerewe gutora.
Iyi ikaba ibaye manda ya kane Azali Assoumani ari ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko intsinzi ye y’iyi manda ikaba itari kuvugwaho rumwe.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10