Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Comoros: Hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha nyuma y’uko hari abigaragambije bagakora ibidasanzwe

radiotv10by radiotv10
18/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Comoros: Hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha nyuma y’uko hari abigaragambije bagakora ibidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’Ibirwa bya Comoros yashyizeho isaha ntarengwa yo kuba abaturage bageze mu ngo zabo, nyuma y’uko hari abigaragambije bamagana ibyavuye mu matora ye Perezida, bagakozanyaho n’abashinzwe umutekano.

Aba baturage bakoze imyigaragambyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, bamaganaga ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yasize Perezida Azali Assoumani yongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu cy’ibirwa bya Comoros.

Ni mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yasabye ko amatora yateshwa agaciro, ndetse agasubirwamo kuko bavuga ko yabayemo buriganya.

Mu guhosha iyo myigaragambyo, Polisi yateye ibyuka biryana mu maso abaturage bigaragambyaga mu mihanda y’umurwa mukuru wa Moroni, ndetse bamwe batabwa muri yombi, bashinjwa guhungabanya umutekano rusange.

Ku wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024 ni bwo Komisiyo y’Amatora muri Comoros yatangaje ko yatsinze amatora n’amajwi 63%, mu gihe 16% by’abaturage bose batuye Igihugu aribo bari bemerewe gutora.

Iyi ikaba ibaye manda ya kane Azali Assoumani ari ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko intsinzi ye y’iyi manda ikaba itari kuvugwaho rumwe.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − ten =

Previous Post

Uganda: Umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine wari kuramukira mu myigaragambyo iwe hagoswe

Next Post

Ruhango: Icyo ubuyobozi buvuga ku ndwara yafashe abanyeshuri 70 icyarimwe

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhango: Icyo ubuyobozi buvuga ku ndwara yafashe abanyeshuri 70 icyarimwe

Ruhango: Icyo ubuyobozi buvuga ku ndwara yafashe abanyeshuri 70 icyarimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.