Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Gereza ya Makala yapfiriyemo abantu 129 ishobora gufungwa

radiotv10by radiotv10
05/09/2024
in AMAHANGA
0
Congo: Gereza ya Makala yapfiriyemo abantu 129 ishobora gufungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa yizeje ko Guverinoma igiye kwihutisha umugambi wo gufunga Gereza ya Makala iherereye i Kinshasa iherutse gupfiramo abantu 129 barimo abishwe n’amasasu yarashwe ubwo imfungwa zageragezaga gutoroka.

Ni nyuma yuko mu ijoro rishyira tariki 02 Nzeri 2024, kuri iyi gereza ya Makala, harashwe amasasu menshi yamaze umwanya, ubwo zimwe mu mfungwa zageragezaga gutoroka.

Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa wasuye iyi Gereza kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, yanagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, atangaza ko Guverinoma igiye gukomeza umugambi wo gufunga iyi gereza.

Yagize ati “Ni ngombwa ko dushaka uburyo hakomeza inzira zo kuyifunga mu rwego rwo kubahiriza ibyemeranyijweho.”

Bamwe mu basize ubuzima muri iyi gereza, barimo abarashwe amasasu, ndetse n’abandi bazize umubyigano no kubura umwuka kubera ubwinshi bw’abafungiyemo.

Iyi gereza ya Makara yubatswe mu 1957 ubwo yakiraga abantu 1 500, ariko ubu ifungiyemo abantu ibihumbi 15. Ibintu bituma abayifungiyemo babaho mu buzima bubi burimo kwanduzanya indwara, biri no mu bituma abafungiyemo bahora bashaka kuyitoroka

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2024, harekuwe imfungwa 67 mu mugambi wo gushaka uburyo iyi gereza yafungwa, ndetse hanatangazwa ko abantu bose bayifungiyemo badafite amadosiye bazafungurwa, abandi bakazoherezwa mu zindi gereza ziri muri iki Gihugu cya DRC.

Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa ubwo yasuraga iyi Gereza kuri uyu wa Gatatu, yanizeje ko igikoni cyayo cyafashwe n’inkongi, kigomba gusubukura imirimo.

Yanaganiriye kandi n’abagore basambanyirijwe muri aka kaduruvayo kabayeho ubwo habaga igikorwa cy’abashakaga gutoroka iyi gereza, ndetse anabizeza ko Guverinoma izabitaho.

Uyu mukuru wa Guverinoma ya Kinshasa kandi yanasabye ko hashyirwaho Komisiyo ishinzwe gufasha Ubushinjacyaha gukora iperereza ku byabaye muri ririya joro ryabereyemo iki gikorwa cyasize abarenga 120 bahasize ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 2 =

Previous Post

Uganda: Amakuru agezweho ku bagore bigabije imihanda bagaragaza imyanya y’ibanga

Next Post

Ikindi Gihugu cy’i Burayi cyagaragaje ko cyifuza gukorana n’u Rwanda mu kohereza abimukira

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi Gihugu cy’i Burayi cyagaragaje ko cyifuza gukorana n’u Rwanda mu kohereza abimukira

Ikindi Gihugu cy’i Burayi cyagaragaje ko cyifuza gukorana n’u Rwanda mu kohereza abimukira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.