Minisiteri y’Imari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje Guverinoma yemeye gushyira miliyoni ziri hagati ya 6 n’ 10 USD mu ngamba zo guhangana n’indwara y’Ubushita bw’Inkende yafashe intera muri iki Gihugu.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024 nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’Imari, uw’Ubuzima ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukumira indwara mu Muryango wa Afutika Yunze Ubumwe.
Minisitiri w’Imari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Doudou Fwamba yagize ati “Guverinoma irizeza abaturage ko yafashe ingamba zihamye. Twebwe nka Minisiteri y’Imari twashyizeho amatsinda, n’ubushobozi bw’amafaranga mu guhangana n’iyi ndwara dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu.”
Guverinoma ya Congo yizeje kurekura miliyoni 49 USD mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende, cyamaze kugera mu bice byose by’Igihugu.
Guverinoma y’iki Gihugu ivuga ko aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo guhangana n’iyi ndwara ihangayikishihe Isi, hatabariwemo inkingo.
Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa binyuranye birimo, amatsinda agamije kugira uruhare mu guhangana n’iyi ndwara, hakabamo ay’ubugenzuzi ndetse n’ay’ibikorwa by’amasuzuma yo muri Laboratwari.
Iyi ndwara y’ubushita bw’Inkende, yamaze gushyirwa mu zihangayikishije Isi, aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo iza imbere mu Bihugu byibasiwe, ndetse ikaba iri no mu Bihugu by’ibituranyi birimo u Burundi n’u Rwanda.
RADIOTV10