Abayobozi b’uduce tunyuranye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye ko hakorwa umukwabu wo guhiga abasirikare ba Burigade ya 11, bahagumye rwihishwa ubwo bagenzi babo bari bahavuye, ubu bakaba bakora ibikorwa by’urugomo.
Iki cyifuzo cyatanzwe mu nama y’umutekano yahuje abayobozi b’uduce tunyuranye mu Mujyi wa Goma, n’Umuyobozi w’uyu Mujyi wa Goma.
Bavuze ko hari abasirikare bagumye muri uyu Mujyi wa Goma mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubwo Inite yabo yarangizaga inshingano zayo ikava muri uyu mujyi, aho bavugwaho kuba bakora ibikorwa by’ibyaha.
Dedesi Mitima uyobora agace ka Lac Vert, yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abataragenda bafatwe kugira ngo dukomeza kubaho dutekanye.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko yifuza ko abaturage na bo bagira umuco wo kwanga ikibi, kandi bakajya batangaza ibintu nk’ibi mu gihe babona bibabangamiye, asaba abaturage kugaragaza abo bakeka ko bari muri aka gatsiko k’abasirikare bakoze ibitemewe n’amategeko banakomeje gukora ibikorwa by’urugomo.
Ni mu gihe kandi mu cyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024, umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Goma, yagaragarije itangazamakuru abantu 27 bakurikiranyweho ibyaha, bafatiwe muri operasiyo yitwa ‘Safisha Muji wa Goma’ isanzwe ikorwa n’inzego z’umutekano muri uyu mujyi.
RADIOTV10