Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye guhurira i Luanda muri Angola mu biganiro bibaye ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Ibi biganiro biri guhuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ibyo ku rwego rw’Abaminisitiri, aho byitabiriwe n’intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi.

Nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, mu butumwa yatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, iyi Minisiteri yavuze ko “yakiriye mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama i Luanda, inama ya gatatu yo ku rwego rw’Abaminisitiri ku bibazo by’umutekano n’amahoro biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ni ibiganiro biri kuyobora na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António; mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe n’intumwa ziyobowe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, ndetse na Thérèse Kayikwamba Wagner uyoboye intumwa zihagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, na yo yagize icyo ivuga kuri ibi biganiro bya gatatu byo ku rwego rw’Abaminisitiri, aho yavuze ko ku munsi wa mbere w’iyi nama, habayeho ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ibi biganiro bibaye ibya gatatu byo ku rwego rw’Abaminisitiri mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bije bikurikira ibiherutse guhuza abahagarariye inzego z’iperereza z’Ibihugu byombi (Rwanda na DRC) na bo bahuriye i Luanda muri Angola.

Aba bahagarariye inzego z’iperereza, bari bahuye mu nama yabaye tariki 07 n’iya 08 Kanama 2024, nyuma y’uko indi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yo yari yabaye tariki 30 Nyakanga 2025.

Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari yafatiwemo ibyemezo, birimo icyasabaga impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano, aho iki cyemezo cyagombaga gutangira kubahirizwa tariki 04 Kanama 2024.

Ibi biganiro byayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ayoboye intumwa z’u Rwanda
Intumwa za DRC ziyobowe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + two =

Previous Post

Rayon Sports WFC bikomeje kwanga mu mikino ihagarariyemo u Rwanda

Next Post

Hashyinzwe hanze ukuri ku byavugishije benshi byagaragaye kuri The Ben n’umukobwa w’ikimero

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyinzwe hanze ukuri ku byavugishije benshi byagaragaye kuri The Ben n’umukobwa w’ikimero

Hashyinzwe hanze ukuri ku byavugishije benshi byagaragaye kuri The Ben n’umukobwa w'ikimero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.