• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Tshisekedi yategetse ikigomba gukorwa nyuma y’impanuka ikanganye y’ubwato bwarimo abagenzi 270

radiotv10by radiotv10
13/06/2024
in AMAHANGA
1
Congo: Tshisekedi yategetse ikigomba gukorwa nyuma y’impanuka ikanganye y’ubwato bwarimo abagenzi 270
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abagenzi barenga 270, bukoreye impanuka mu mugezi uherereye mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igahitana abantu 86, Perezida Félix Tshisekedi yategetse ko hahita hakorwa iperereza rigomba kugaragaza icyateye iyi mpanuka.

Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, mu butumwa bwatambutse kuri X.

Ubu bwato bwakoze impanuka, bwarohamye mu mugezi uzwi nka Kwa, uherereye mu Bilometero 70 uvuye mu mujyi wa Mushie mu Ntara ya Maï-Ndombe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, rivuga ko “Perezida Félix Tshisekedi yababajwe n’impanuka y’ubu bwato”  Yahitanye abantu barenga 80.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umukuru w’Igihugu yihanganishije imiryango ndetse n’inshuti z’ababuriye ababo mu mpanuka. Arasaba kandi inzego zibishinzwe gufata ingamba zikwiye mu gufasha abantu bose bagizweho ingaruka n’aka kaga.”

Rikongera riti “Perezida wa Repubulika kandi yategetse ko hakorwa iperereza rigamije kumenya impamvu nyayo zateye aka kaga gakomeye kandi kababaje ndetse no kwirinda ko ibi byazongera kuba ukundi.”

Ubu bwato bwakoze impanuka, bwarimo abagenzi 271 berecyezaga i Kinshasa, aho bwaje kurohama bitewe no kuba moteri yabwo yapfuye buri kugenda, nk’uko byemejwe na Ren Makerm Komiseri ushinzwe iby’amazi mu Karere ka Mushi kabereyemo iyi mpanuka.

Abantu 86 mu bari muri ubu bwato, bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 185 babashije koga bakarokoka iyi mpanuka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. nsengimana donatien says:
    2 years ago

    oooooh abo bitabye Imana baruhukire mu mahoro

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Huye: Ibihungabanya umutekano wabo barabishinja abagakwiye kuwubacungira

Next Post

Abapolisi b’u Rwanda basimbuwe muri Sudani y’Epfo bavuze uko ubutumwa bwagenze

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Abapolisi b’u Rwanda basimbuwe muri Sudani y’Epfo bavuze uko ubutumwa bwagenze

Abapolisi b’u Rwanda basimbuwe muri Sudani y’Epfo bavuze uko ubutumwa bwagenze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.