Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo yafashe ikindi cyemezo kigaragaza ko itifuza ineza mu byayo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
31/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Abajenerali baganiriye na M23 bagiye barindiwe umutekano bihambaye, barimo n’uwa RDF (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bw’iki Gihugu abasirikare b’u Rwanda bari mu bugenzuzi bukuru bw’Itsinda ry’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Itsinda ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryari ririmo Ingabo zihagarariye u Rwanda nyuma yuko byifujwe n’Ingabo za Kenya ziyoboye ubu butumwa, zavuze ko mu bugenzuzi bw’izi ngabo hagomba kubamo abasirikare bahagarariye Ibihugu byose bigize EAC.

Nubwo DRC yanze ko Ingabo z’u Rwanda zijya muri iki Gihugu, hari aba basirikare b’u Rwanda bagaragaye ubwo ubuyobozi bw’iri tsinda ry’Ingabo za EAC (EACRF) bwabaga bwagiye mu biganiro na M23.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), risaba ko abasirikare b’abofisiye b’u Rwanda bari muri ubu bugenzuzi bwa EACRF (Etat -Major) kuva ku butaka bw’iki Gihugu.

Iri tangazo ryashyizwemo umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvan, rivuga ko “ku mpamvu z’umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” ubuyobozi bw’Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba busubiza abofisiye b’u Rwanda mu Gihugu cyabo, bari abanyamuryango bari bafite icyicaro i Goma.

Iri tangazo rivuga kandi ko abasirikare bari basigaye na bo bamaze kugenda bakaba bamaze kugera mu Rwanda.

Iri tangazo kandi risoza rivuga ko ku bw’iki cyemezo, u Rwanda na rwo rwahise rutumiza abofisiye bose bakoraga mu nzego zose zinyuranye z’amatsinda ya gisirikare mu Karere bari bafite ibyicaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gikorwa cyakozwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kije kiyongera ku bindi bigaragaza ko iki Gihugu kitifuza ko ibibazo byacyo n’u Rwanda bikemuka mu nzira z’amahoro.

Ni kenshi abategetsi ba Congo Kinshasa kuva kuri Perezida Felix Tshisekedi, bavuze ko bifuza gushoza intambara ku Rwanda, ariko rwo rugasubiza ruvuga ko nta na rimwe rwifuza kuba rwateza intambara ku Gihugu cy’igituranyi, icyakora ko igihe cyose rwayishozwaho, ruhagaze bwuma kuba rwayirwana rwemye kuko ubushobozi ari bwose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Hashyizwe mu myanya abayobozi barimo abafite amazina azwi mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda

Next Post

Bavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane none ako bakorewe ni agahomamunwa

Related Posts

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane none ako bakorewe ni agahomamunwa

Bavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane none ako bakorewe ni agahomamunwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.