Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Congo yakoze igikorwa kigaragaza ko idafite ubushake ko ibyayo n’u Rwanda bikemuka mu mahoro

radiotv10by radiotv10
23/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Congo yakoze igikorwa kigaragaza ko idafite ubushake ko ibyayo n’u Rwanda bikemuka mu mahoro
Share on FacebookShare on Twitter

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwitabira ibiganiro byagombaga kuyihuza n’u Rwanda muri Qatar byari bigamije gukomeza mu nzira z’ibiganiro zo gushaka umuti w’ibibazo bihari, bituma u Rwanda rwibaza niba iki Gihugu cyifuza ko ibibazo bihari bikemuka burundu.

Ni ibiganiro byari biteganyijwe kubera i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, aho byavugwaga ko bigomba guhuza Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru witwa Pascal Mulegwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukorera ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ndetse na France 24, yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira ibi biganiro, kuko adashaka imishyikirano.

Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibi biganiro, nyuma y’iminsi micye Guverinoma y’Igihugu cye ishyize hanze itangazo ryagaragayemo ko iki Gihugu kiri gutegura umugambi mubisha wo gushoza intambara ku Rwanda.

Iri tangazo rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagiye hanze tariki 17 Mutarama 2023, ryakurikiwe n’irya Guverinoma y’u Rwanda ryashyizwe hanze tariki 19 Mutarama 2023, rivuga ko ibikubiye mu rya DRC bigaragaza uwo mugambi wo gutera u Rwanda hanashingiwe ku kuba iki Gihugu cyarahaye ikiraka abacancuro b’Abarusiya.

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kubyibazaho

Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwitabira ibi biganuro byari biteganyijwe kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko bitumvikana kuba hari umuturanyi ushinja u Rwanda kumushotora ariko yatumirwa mu biganiro byo kubitorera umuti ntabyitabire kandi ko bitabaye inshuro imwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mukuralinda yagize ati “Nyuma yuko ashinje u Rwanda ubushotoranyi n’abavandimwe [ba DRC] be bari kurwana [yavugaga M23], umuhuza yagutumiye kuguhuza na bo. Urabyanga.”

Mukuralinda yakomeje avuga kandi ko uwo muturanyi yongeye kwifuza ubuhuza ariko nanone akaba yanze kuganira n’u Rwanda. Ati “Niba wanga ibiganiro no guhura na bo, ukeka ko ari inde uzakemura ikibazo?”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yasoje ubutumwa bwe yibaza niba koko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifuza ko ibi bibazo bikemuka hifashishijwe inzira z’amahoro.

Ati “Ese mu by’ukuri waba wifuza ko haboneka umuti urambye w’iki kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo?”

Alain Mukuralinda kandi aherutse kuvuga ku marenga acibwa na DRC yagaragaje ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, avuga ko rutajya rwifuza na rimwe guteza intambara ku muturanyi ariko ko Congo niramuka iyirushoyeho, ntakizarubuza kuyirwana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 6 =

Previous Post

Kigali: Inkongi itunguranye yibasiye amacumbi y’abanyeshuri ubwo bari mu masomo

Next Post

Umusore wasezeranye n’umukobwa akamutera uw’inyuma bakiva mu Murenge bombi baravuga ibitangaje

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal FC yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w'Irushanwa ry'i...

IZIHERUKA

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza
IBYAMAMARE

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore wasezeranye n’umukobwa akamutera uw’inyuma bakiva mu Murenge bombi baravuga ibitangaje

Umusore wasezeranye n’umukobwa akamutera uw’inyuma bakiva mu Murenge bombi baravuga ibitangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.