Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo yokejwe igitutu m’Ibihugu by’ibihangange kubera iby’indengakamere byagaragajwe na Polisi yayo

radiotv10by radiotv10
23/05/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Congo yokejwe igitutu m’Ibihugu by’ibihangange kubera iby’indengakamere byagaragajwe na Polisi yayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu by’Ibihangange birimo Leta Zunze Ubumwe za America n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bamenyesheje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko bababajwe n’imbaraga z’umurengera ziherutse gukoreshwa n’inzego z’umutekano z’iki Gihugu ubwo zahanganaga n’abigaragambya, zigakubita abarimo umwana muto zikamugira intere.

Ni nyuma yuko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 20 Gicurasi 2023, i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye imyigaragambyo yo kwamagana ibibazo byugarije abaturage birimo imibereho ikomeje guhenda ndetse n’intambara zabaye urudaca.

Muri iyi myigaragambyo, inzego z’umutekano z’iki Gihugu, ziraye mu baturage zishaka kubatatanya, zirabakubita ndetse zirasa n’amasasu, hakomerekeramo benshi.

Leta Zunze Ubumwe za America zasohoye itangazo zivuga ku zababajwe n’imbaraga z’umurengera zakoreshejwe n’izi nzego z’umutekano za Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya USA muri DRC, ritangira rivuga ko “Leta Zunze Ubumwe za America itewe impungenge n’imbaraga z’umurengeza zakoreshejwe n’inzego z’umutekano mu guhangana n’imyigagarambyo yabereye i Kinshasa ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi, harimo no gukubita umwana muto.”

Nyuma y’iyi myigaragambyo, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho agaragaza abapolisi bari gukubita umwana muto bamukubita imigeri umubiri wose, ubu akaba arembeye mu Bitaro.

USA ikomeza ivuga ko iki Gihugu gisanzwe cyubaha ihame ry’ukwishyira ukizana kw’abantu, mu gukora imyigaragambyo yo mu mahoro, bakagira ubwisanzure bwo kuvuga, ikavuga ko ubu burenganzira ari ntayegayezwa kandi bukwiye kubahwa.

Iki Gihugu kandi cyaboneyeho gushimira Guverinoma ya Congo yihutiye gukurikirana abo mu nzego z’umutekano bagize uruhare muri biriya bikorwa, ubu bakaba bafashwe.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo wamaganye imbaraga z’umurengera zakoreshejwe n’inzego z’umutekano muri iriya myigaragambyo, zikabangamira uburenganzira bw’abaturage barimo n’abana.

Uyu Muryango wavuze ko wizeye ko hatangwa ubutabera kuri biriya bikorwa kandi Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu muri DRC agatanga umucyo kuri iki kibazo.

Abapolisi baherutse kugaragara bakubita umwana muto
Babanje kumukurubana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko hari Minisitiri mu Rwanda wafatiwe muri Hoteli yakira ruswa

Next Post

Umuraperi ugezweho n’umugore we bagiye kwibaruka nyuma y’amezi 2 barushinze

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperi ugezweho n’umugore we bagiye kwibaruka nyuma y’amezi 2 barushinze

Umuraperi ugezweho n’umugore we bagiye kwibaruka nyuma y’amezi 2 barushinze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.