Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa

radiotv10by radiotv10
30/07/2021
in MU RWANDA
0
COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Amerika Joe Biden yasabye za leta gutanga $100 (agera ku 100,000Frw) ku bantu bashya bemeye gukingirwa Covid mu muhate wo kuzamura umubare w’abakingirwa kubera ubwandu buri kwiyongera.

Biden yashyizeho ibwiriza rishya ritegeka kwikingiza ku bakozi ba leta ya Amerika, urwego rukoresha benshi mu gihugu basaga miliyoni ebyiri.

Iri bwiriza risaba abakozi kwerekana icyemeza ko bakingiwe cyangwa se bagategekwa gupimwa no kwambara agapfukamunwa.

Rimeze nk’iriha urugero abikorera ibyabo bizeye gusubira mu bikorwa mirimo yabo.

Avugira muri White House kuwa kane, Biden yavuze ko amabwiriza mashya hamwe n’impongano ku bashaka gukingirwa bitewe no kwiyongera kw’ubwoko bwa Delta bwandura vuba cyane, bwatumye “icyorezo kimera nabi mu batarakingiwe”.

Mu kwezi gushize, ubushakashatsi muri Amerika bwerekanye ko hejuru ya 99% y’abicwa na Covid ari abantu batakingiwe.

Munsi gato ya kimwe cya kabiri cy’abatuye Amerika nibo bakingiwe byuzuye, nk’uko bivugwa n’imibare iheruka ya Centers for Disease Control (CDC). Hafi 70% by’abantu bafite imyaka y’ubukure bafashe nibura doze ya mbere.

Biden avuga kuri ayo mabwiriza mashya ku bakozi ba leta yagize ati: “Ntabwo ukeneye gupfa.”

Joe Biden news from the White House

Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika arahamagarira abaturage gufata urukingo bagahabwa amafaranga

Ibi bije mu gihe imfu zitewe na Covid muri Amerika zazamutse zikagera ku 2,000 mu cyumweru. Abandura bashya bakagera ku bipimo biri hejuru cyane mu mezi atatu ashize, aho bageze ku 60,000 ku munsi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Amerika yavuguruye amabwiriza ku bantu bakingiwe byuzuye ahantu higanje ubwoko bwa Delta, aho basabwe kongera kwambara udupfukamunwa bari ahantu hafunze.

New York, California n’izindi leta nyinshi zongeye gusubizaho amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ahantu mu nzu zihuriramo abantu benshi.

Ikigero cyo gukingira Covid muri Amerika cyaragabanutse, cyane cyane muri leta zo mu majyepfo n’iburengerazuba.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Tusker FC yikuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 bihindura gahunda yose

Next Post

Yanga SC yafashe umwanzuro wo kurekura abanyamahanga barindwi mu 10 yari ifite

Related Posts

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwe mu bantu babiri bakekwaho kwiba ihene mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango,...

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

by radiotv10
25/05/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuye i Doha muri Qatar aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri iki Gihugu, rwaranzwe n'ibikorwa...

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

by radiotv10
25/05/2026
0

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

by radiotv10
25/05/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe Reacts to Burundian Diplomat’s Remarks Supporting Possible Attack on Rwanda

by radiotv10
25/05/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has said it is disturbing to see the Burundian...

IZIHERUKA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
MU RWANDA

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

25/05/2026
Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yanga SC yafashe umwanzuro wo kurekura abanyamahanga barindwi mu 10 yari ifite

Yanga SC yafashe umwanzuro wo kurekura abanyamahanga barindwi mu 10 yari ifite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.