Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa

radiotv10by radiotv10
30/07/2021
in MU RWANDA
0
COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Amerika Joe Biden yasabye za leta gutanga $100 (agera ku 100,000Frw) ku bantu bashya bemeye gukingirwa Covid mu muhate wo kuzamura umubare w’abakingirwa kubera ubwandu buri kwiyongera.

Biden yashyizeho ibwiriza rishya ritegeka kwikingiza ku bakozi ba leta ya Amerika, urwego rukoresha benshi mu gihugu basaga miliyoni ebyiri.

Iri bwiriza risaba abakozi kwerekana icyemeza ko bakingiwe cyangwa se bagategekwa gupimwa no kwambara agapfukamunwa.

Rimeze nk’iriha urugero abikorera ibyabo bizeye gusubira mu bikorwa mirimo yabo.

Avugira muri White House kuwa kane, Biden yavuze ko amabwiriza mashya hamwe n’impongano ku bashaka gukingirwa bitewe no kwiyongera kw’ubwoko bwa Delta bwandura vuba cyane, bwatumye “icyorezo kimera nabi mu batarakingiwe”.

Mu kwezi gushize, ubushakashatsi muri Amerika bwerekanye ko hejuru ya 99% y’abicwa na Covid ari abantu batakingiwe.

Munsi gato ya kimwe cya kabiri cy’abatuye Amerika nibo bakingiwe byuzuye, nk’uko bivugwa n’imibare iheruka ya Centers for Disease Control (CDC). Hafi 70% by’abantu bafite imyaka y’ubukure bafashe nibura doze ya mbere.

Biden avuga kuri ayo mabwiriza mashya ku bakozi ba leta yagize ati: “Ntabwo ukeneye gupfa.”

Joe Biden news from the White House

Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika arahamagarira abaturage gufata urukingo bagahabwa amafaranga

Ibi bije mu gihe imfu zitewe na Covid muri Amerika zazamutse zikagera ku 2,000 mu cyumweru. Abandura bashya bakagera ku bipimo biri hejuru cyane mu mezi atatu ashize, aho bageze ku 60,000 ku munsi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Amerika yavuguruye amabwiriza ku bantu bakingiwe byuzuye ahantu higanje ubwoko bwa Delta, aho basabwe kongera kwambara udupfukamunwa bari ahantu hafunze.

New York, California n’izindi leta nyinshi zongeye gusubizaho amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ahantu mu nzu zihuriramo abantu benshi.

Ikigero cyo gukingira Covid muri Amerika cyaragabanutse, cyane cyane muri leta zo mu majyepfo n’iburengerazuba.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − five =

Previous Post

Tusker FC yikuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 bihindura gahunda yose

Next Post

Yanga SC yafashe umwanzuro wo kurekura abanyamahanga barindwi mu 10 yari ifite

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yanga SC yafashe umwanzuro wo kurekura abanyamahanga barindwi mu 10 yari ifite

Yanga SC yafashe umwanzuro wo kurekura abanyamahanga barindwi mu 10 yari ifite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.