• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Tusker FC yikuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 bihindura gahunda yose

radiotv10by radiotv10
30/07/2021
in SIPORO
0
Tusker FC yikuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 bihindura gahunda yose
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Tusker FC ibitse igikombe cya shampiyona ya Kenya 2020-2021 yikuye mu makipe azakina CECAFA Kagame Cup 2021 bituma amatsinda ava kuri atatu aba abiri mu gihe irushanwa rigomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki 1-15 Kanama 2021 i Dar Es Slaam.

Mbere y’uko Tusker FC iva mu irushanwa yari mu itsinda rya kabiri (B) kumwe na Azam FC ndetse na Atlabara FC. Nyuma yo kuvamo amatsinda yahise ava kuri atatu aba abiri buri tsinda ririmo amakipe ane (Group of Four).

Tusker FC yavuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 hahita hasigaramo amakipe umunani (8) bahita bayashyira mu matsinda abiri. KCCA FC (Uganda) na Azam FC (Tanzania) ziheruka guhurira ku mukino wa nyuma, ziri mu itsinda rimwe (B).

Amatsinda abiri (A,B) asigaye agizwe na; KCCA FC (Uganda), Le Messger de Ngozi (Burundi), KMKM FC (Zanzibar), Azam FC (Tanzania), Atlabara FC (South Sudan), Yanga SC (Tanzania), Nyasa Big Bullets (Malawi) na Express SC (Uganda).

Muri ubwo buryo rero, itsinda rya mbere (A) ririmo; Yanga SC (Tanzania), Nyasa Big Bullets (Malawi), Express SC (Uganda), Atlabara FC (South Sudan) mu gihe itsinda rya kabiri (B) ririmo; KCCA FC (Uganda) ibitse igikombe, Azam FC (Tanzania), Le Messger de Ngozi (Burundi) na KMKM FC (Zanzibar).

tusker fc jersey jersey on sale

Tusker FC ikinamo umunyarwanda Emery Mvuyekure (umunyezamu) ntabwo igikinnye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2021

Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021 ubwo hazaba hatangira irushanwa, ikipe ya Express SC (Uganda) izatangira icakirana na Atlabara (South Sudan) ku kibuga cya Benjamin Mkapa i Dar Es Slaam guhera saa saba zo muri iki gihugu mu gihe undi mukino uzahuza Yanga SC  izacakirana na Nyasa Big Bullets (Malawi) saa kumi zo muri Tanzania bizaba ari saa cyenda mu Rwanda.

Kuwa mbere tariki ya 2 Kanama 2021, imikino izakomeza ubwo ikipe ya KCCA FC (Uganda) ibitse igikombe izaba ihatana na Azam FC (16h00’) mu mukino uzabanzirizwa n’uwuzaba wahuje Le Messager Ngozi FC (Burundi) na KMKM FC (Zanzibar).

Image

Gahunda rusange ya CECAFA Kagame Cup 2021

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + eleven =

Previous Post

Express SC yafashe urugendo igana muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2021

Next Post

COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa

COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.