Umunsi wa kabiri mu mikino Nyafurika y’amajonjora y’igikombe cy’Isi mu bagabo muri Cricket, Lesotho yakiriye Seychelles kuri stade mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga, mu gihe Malawi na Eswatini bakiniraga muri IPRC Kigali. Malawi niyo yatsinze Toss(Gutombora kubanza ku Bowling cyangwa ku Batting) maze Malawi ihitamo kubanza gutera udupira(Bowling) Arinako babuza Eswatini gushyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye(Fust inning break) Eswatini ishyizeho amanota 97(Total runs) muri overs 18 nudupira 2 zingana n’udupira 110, mu gihe abakinnyi bose ba Eswatini basohowe n’abasore ba Malawi (All OUT wickets).
Ikipe y’igihugu ya Malawi niyo yegukanye itsinzi kuko yabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Eswatine muri Overs 12 n’udupira 4 gusa(wickets), bingana n’udupira 76 bari bamaze gushyiraho amanota 98(Total runs).
Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Uganda
Undi mukino wakurikiyeho wahuje u Rwanda na Uganda, umukino wafatwaga nka final ku ruhande rw’abasore bu Rwanda.
Muri uyu mukino Uganda niyo yatsinze Toss(kubanza kute cyangwa gukubita agapira), maze bahitamo kubanza gukubita udupira ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi, u Rwanda rwo rukaba rwatangiye rutera udupira (Bowling)ari nako babuza Uganda gushyiraho amanota menshi. Igice cyambere cyarangiye Uganda ishyizeho amanota 169 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 4 ba Uganda aribo basohowe hanze (4Wickets).
U Rwanda rwatangiye igice cya 2 rufite akazi katoroshye ko gukuraho icyo kinyuranyo cyashyizweho na Uganda, rwasabwaga amanota 169 wongeyeho 1 (170).
Mbere y’uko umukino utangira abakinnyi b’u Rwanda basuhuzanya n’ab’u Rwanda
Ntibyigeze byorohera abasore b’u Rwanda kuko muri Overs ya 15 n’agapira 1 bingana n’udupira 91, Uganda yarimaze gusohora abakinnyi b’u Rwanda bose uko ari 10(All out wickets) u Rwanda rukaba rwari rumaze gushyiraho amanota 64. U Rwanda rukaba rutsindiwe kukinyuranyo cyamanota 106.
Mu yindi mikino yabereye kuri stade mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga, Seychelles yatsinze Lesotho (131-132) Seychelles ikaba yatsindiye ku kinyuranyo cya wickets 6 n’udupira 22 bari basigaje gukubita.
Ghana ikaba yatsinze umukino wayo wa gatatu ikaba yatsinze Lesotho kuburyo buyoroheye cyane.
Ikipe y’igihugu ya Eswatini iri mu Rwanda