Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Cyuma aho afungiye i Mageragere yanditse ibaruwa avugamo ko yakorewe ubutekamutwe

radiotv10by radiotv10
27/11/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Cyuma aho afungiye i Mageragere yanditse ibaruwa avugamo ko yakorewe ubutekamutwe
Share on FacebookShare on Twitter

Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan ubu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw, yanditse ibaruwa avuga ko aho afungiye yakorewe ubutekamutwe.

Mu ibaruwa bigaragara ko yanditswe tariki 23 Ugushyingo 2021, ikaba yandikishijwe umukono w’intoki, Niyonsenga Dieudonne agaragaza ko ayandikiye Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ashaka guhagarika umunyamategeko witwa Me Octave ngo n’uwamuhaye inshingano.

Muri iyi baruwa, Cyuma Hassan avugam ko uyu munyamategeko Me Octave Bangamwabo wamusanze kuri Gereza aho afungiye akamubwira ko yagiranye amasezerano n’uwitwa Ngendahimana David kugira ngo ajye kumwunganira.

Cyuma agira ati “Ibi nitandukanyije na byo kuko byakozwe mu buryo budakurikije amategeko kuko byakozwe ntawe nahaye uburenganzira. Nkaba mbifata nk’ubutekamutwe no gushaka indonke n’amaramuko bitwaje izina ryanjye.”

Cyuma akomeza avuga ko asanzwe afite umwunganira mu mategeko ari we Me Gatera Gashabana kandi ko ntakibazo bafitanye.

Ati “Nkaba namaganiye kure n’ibyo Ngendahimana David yatangaje ko Me Gatera Gashabana yaguzwe mu rubanza rwanjye. Ibi na byo ntabwo ari byo ni ikinyoma kidafite ishingiro cyahimbwe na Ngendahimana Davi kuko njye ntakibazo mfitanye n’usanzwe anyunganira.”

Iyi baruwa igenewe Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, Cyuma Hassan asoza agira ati “Mboneyeho no kubasaba ko uyu Me Octave Bangamwabo mutazongera kumwemerera ko aza kundeba nk’unyunganira mu mategeko.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + eight =

Previous Post

Igitaramo cyo kwiyunga: P-Square nyuma yo guca inzigo bagiye guhurira ku rubyiniro

Next Post

APR yanganyije na RS Berkana y’abakinny 10

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR yanganyije na RS Berkana y’abakinny 10

APR yanganyije na RS Berkana y’abakinny 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.