• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dore igisobanuro gishidikanywaho cy’abakurikiranyweho kwicisha inkoni umugabo bashinjaga kwiba intama

radiotv10by radiotv10
17/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Dore igisobanuro gishidikanywaho cy’abakurikiranyweho kwicisha inkoni umugabo bashinjaga kwiba intama
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo bane bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa mugenzi wabo bamushinja kwiba intama bikamuviramo gupfa, bisobanura bavuga ko bitabaraga kuko uwo bakubise yari afite umuhoro.

Aba bagabo bane bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi, bamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022.

Bose ni abo mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Murambi, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyakozwe tariki 30 Nzeri 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuri iyi tariki ubwo hamenyekanaga ko hari umuntu wibwe intama, haketswe umugabo utuye muri aka gace.

Abagabo bane bahise bajya iwe, baramukubita bamugira intere kugeza ubwo atari akibasha guhaguruka, baza kumujyana kwa muganga, akigerayo yitaba Imana.

Mu ibazwa ry’aba baregwa, bavuze ko bakubise nyakwigendera bitabara kuko yari afite umuhoro, gusa Ubushinjacyaha bukavuga ko ari urwitwazo rwo guhunga icyaha kuko bazi ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga kandi igishimangira ko aba bagabo babeshya, ari uko nyakwigendera yagerageje kubahunga ariko bakamwirukaho bakomeza kumukubita.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha nigihama aba bagabo bane, bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 Frw), nkuko giteganywa mu ngingo ya 121 y’itegeko no 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 18 =

Previous Post

Prince Kid yagarutse imbere y’Urukiko ariko havuka inzitizi yatumye ataburana

Next Post

Harakekwa icyatumye umusore atoroka imbangukiragutabara yari imujyanye kwa muganga amaguru akayabangira ingata

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Harakekwa icyatumye umusore atoroka imbangukiragutabara yari imujyanye kwa muganga amaguru akayabangira ingata

Harakekwa icyatumye umusore atoroka imbangukiragutabara yari imujyanye kwa muganga amaguru akayabangira ingata

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.