Kimwe mu bikunze gutera ipfunwe abantu, ni ibiheri byo mu maso, bigera mu isura ya bamwe bikayihindanya, ku buryo hari n’abagenda bumva batifitiye icyizere mu nzira. Gusa hari uburyo bwafasha ababaswe n’ibiheri guca ukubiri na byo.
Ibiheri byo mu maso bikunze kwibasira ab’igitsinagore, ndetse bamwe kugira ngo biveho bigafata igihe kinini, ku buryo hari abiyambaza abahanga mu gusiga ibirungo by’umubiri (make up) kugira ngo babihishe.
Gusa ibirungo by’umubiri na byo iyo bibaye byinshi bishobora kugira ingaruka ku ruhu rw’umuntu kubera bimwe mu biba bibigize.
Bamwe ntibamenya uburyo bakwifashisha bivura ibiheri byo mu maso, ari na yo mpamvu twegeranyije ibyafasha ababite:
Umunyu uri mu mazi y’akazuyazi
Fata umunyu uwushyire mu mazi y’akazuyazi, ubundi ufate agatambaro gasa neza ugakoze muri ya mazi ukoze ku giheri, ureke amazi yumireho, ubundi uze kubanza guhanagura umunyu n’amazi meza, amazi adatembeye ahandi, ubundi woge mu maso neza n’amazi meza.
Vinegar
Vinegar na yo wayikoresha ufata ipamba ugatonyangirizaho udutonyanga twa Vinegre ugasiga ku giheri, ubundi ukaza koga neza ukoresheje amazi meza.
Urunyanya
Urunyanya na rwo urusiga ahari ibiheri, cyane ko rwo warusiga mu maso hose kuko rufasha kugira mu maso heza, warangiza byamaze kuma ugakaraba.
Ibumba ry’icyatsi
Ibumba na ryo urishyira mu mazi y’akazuyazi, ubundi ugasigaho, byamara kuma ugakaraba neza mu maso, bikaba byagufasha gukira ibiheri mu maso.
Kudahindagura amavuta yo kwisiga
Abantu bamwe bakunda guhindagura amavuta yo kwisiga, mu gihe abahanga mu byo kwita ku ruhu, bavuga ko bituma rutamenyera amavuta, bityo bikaba byatera ibiheri.
Kwirinda kwihanaguza mu maso isuyume (Essui-Main) isa nabi
Iyo isuyume isa nabi mu maso ishobora kukugiraho ingaruka, ukaba warwara ibiheri byo mu maso, rero ihanaguze isuyume isa neza kandi idatose.
Isimbi Noella AKIMANA
RADIOTV10