Imiryango itandukanye itegamiye kuri leta irasaba ko umuhanda wa Beni-Kisangani wafungurwa ukongera kuba nyabagendwa bityo ukoroshya ubuhahirane mu duce tuwukoresha.
Inkuru ya Radio Okapi ikorera muri iki gihugu, ivuga ko sosiyete sivile ikorera mu gace ka Beni yasabye leta gukora ibishoboka byose igufungura uyu muhanda wa nimero kane (4) umaze ibyumweru bibiri ufunze kugira ngo ubuhahirane bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru ,Ituri na Tchopo bwongere gukunda.
Uyu muhanda imiryango itegamiye kuri reta isaba ko ufungurwa, wafunzwe nyuma yaho imitwe yitwaje intwaro yibasiye uduce twa Walense Vonkutu, Komanda na Luna, bamwe bakahasiga ubuzima ndetse n’ibikorwa bikahangirikira, icyo gihe leta igahitamo gufunga umuhanda uhuza utu duce.
Maitre Pepe Kavotha perezida wa sosiyete sivile mu mujyi wa Beni yavuze ko uyu muhanda ufatwa nk’ibihaha by’umujyi wa Beni, intara ya Ituri na Butembo ndetse na Kisangani ,bakaba basaba ko wafungurwa vuba kuko ubu ntamutekano mucye ugihari.
Ibi akaba yabivugiye mu kiganiro cyabahuje n’abahagarariye guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abayihagarariye bemera ko uyu muhanda ufungurwa mu gihe cya vuba ariko birinda gutangaza amatariki.
Inkuru ya Vedatse Kubwimana/RadioTV10 Rwanda