Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi bitangiza ibidukikije RICA, yavuze ko icyerekezo 2050 kitazagerwaho bitagizwe uruhare n’ubuhinzi bugezweho.
Dr Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ubwo yahaga impamyabumenyi abanyeshuri 81 barangije muri iri Shuri RICA ku nshuro ya kabiri.
Dr Ron Rosati, Umuyobozi Wungirije wa RICA, yashimiye umurava aba banyeshuri bakoranye ndetse abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi bavomye muri iri shuri.
Yabasabye kandi kuzagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, ihindagurika ry’ibihe n’iterambere muri rusange.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimiye umushoramari Graham Buffet washinze iri shuri ndetse n’ubuyobozi bwaryo mu ruhare rwo gutanga amasomo arebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije.
Yavuze ko u Rwanda ruteganya gushora imari mu buhinzi bugezweho kuko ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Duha agaciro uruhare rwawe mu guteza imbere ubuhinzi nka kimwe mu bigenderwaho mu guhangana n’ubukene.”
Dr Ngirente yagarutse ku cyerecyezo cy’u Rwanda cya 2025, avuga ko ubuhinzi bufatiye runini ubukungu n’iterambere by’Igihugu.
Ati “Mu cyerecyezo cya 2050 u Rwanda ruteganya gushora imari mu buhinzi bugezweho kugira ngo tuzamure umusaruro w’ibiribwa. Birumvikana ntitwagera ku cyerecyezo 2050 tudateje imbere urwego rw’ubuhinzi rufatiye runini gahunda yo kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’Igihugu.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko mubyibuka mu ntangiriro z’uku kwezi u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku buhinzi n’ibiribwa, bimwe mu byibanzweho ni uburyo bwo kubika umusaruro, gufata neza ubutaka no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ibi biganiro byagaragaje uruhare rw’ubuhinzi mu ntego z’iterambere kugira ngo Igihugu kibigereho ni ngombwa kugaragaza ahari icyuho mu Gihugu.”
Iri shuri rikuru rya RICA ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019, aho rifite icyicaro mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Ni ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi, ryashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Howard G. Foundation.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10